Higanjemo abasohoye Ep! Abahanzi nyarwanda 5 basohoye indirimbo nyinshi 2022

Higanjemo abasohoye Ep! Abahanzi nyarwanda 5 basohoye indirimbo nyinshi 2022

 Nov 29, 2022 - 07:46

Umuhanzikazi Ariel Wayz ari imbere y’abahanzi nka Bruce Melodie, Juno Kizigenza n’abandi bashyize hanze ibihangano byinshi mu mwaka wa 2022.

Umwaka wa 2022 ugeze mu mpera, abahanzi nyarwanda barimo kwitegura kuwusoza ngo batangire uwa 2023 , The Choice Live yabakoreye urutonde rw’abahanzi batanu n’ababagwa mu ntege bashyize hanze ibihangano byinshi kurusha abandi.

1. Ariel Wayz  yakoze indirimbo 17

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Ariel Wayz yashyize hanze Ep yise “Love&lust” igizwe n’indirimbo esheshatu arizo “10 Days, your love, Uwanjye, Chamber, Everyday na Deeper.

Uyu mukobwa kandi yakoranye indirimbo na Dj Toxxyk yitwa “Tattoo’, akorana “Demo’ n’abandi bahanzi barimo Bruce the 1st, Soldier Kid’ Sagamba na Kivumbi King, “Uno’ yakoranye na Bruce the 1st na Bull Dogg, akora iyitwa “Good Luck’ na “Kigali’ yakoranye na Mr Kagame.

Uyu mukobwa kandi aherutse gushyira hanze ep yise “TTS’ touch the sky igizwe n’indirimbo esheshatu arizo ‘You should know, Bad, F.U, TTS, Far From You” na ‘Mpaka’.

Ibi bihangano byamuhesheje kuba umwe mu bahatanye mu bihembo bitangwa hano mu Rwanda.

2. Ish Kevin wasohoye indirimbo 14

Uyu muhanzi ukomeje kuzamura hip hop by’umwihariko injyana ya Drill, yatangiranye umwaka n’indirimbo “My Year’ yavugaga Ko umwaka ugomba kumubera mwiza, yaje gushyira hanze Ep yise “Trappish II’ igizwe n’indirimbo esheshatu arizo “Ndi Rasta, Powa’ yakoranye na Confy na Kivumbi King, Aho turi, Game Changer, Generation ndetse na’Clout” yakoranye na YCee.

Uyu muhanzi kandi ari mu ndirimbo “Twubahwe remix’ yahuriyemo n’abandi nka Dope Zilha, Bushali, Kenny K Shot,  B-Threy na Mapy, “Drill Move” yakoranye na Jaja, “Amina yakoranye na Ririmba na Og2tone, “Twari Broke’ yakoranye na Ririmba na Ehlers, “Volume na Success”zose ziri kuri album Rwanda rw’ejo 2.

Uyu muhanzi kandi amaze iminsi ashyize hanze indirimbo nshya yise “Long Way”.

3. Bwiza wakoze indirimbo 13

Uyu mwaka Bwiza yagaragaje ko ari umuhanzikazi utanga ikizere cyane ko ari umwe mu bashya muri uru ruganda, Bwiza yatangiye ashyira hanze Ep yise “Connect me” igizwe n’indirimbo esheshatu arizo “Lolo’ yakoranye na Chriss Eazy, ‘Hello’ yakoranye na Kevin Skaa, ‘Wibeshya’ yakoranye na Mico The Best, ‘Mi Amor’ yakoranye Riderman, ‘Lady’ yakoranye na Social Mula na Lolo’ yakoranye na Niz Beat.

Usibye izi ndirimbo, Bwiza yashyize hanze indirimbo “Ready’ na “Ready remix’ yakoranye na John Blaq’ “Rumours’ “Exchange’, “Warubizi’ yakoranye na Kataleya & Kendle, “Amina’ yakoranye n’umunya Tanzania Ucho, ndetse na Turajana’ yakoranye na Alvin Smith wo mu Burundi.

Hari amakuru The Choice Live ifite avuga ko uyu mukobwa afitanye indirimbo na Juno Kizigenza kandi ishobora kujya hanze vuba. 

4. Juno Kizigenza wakoze indirimbo 12

Uyu mwaka wabereye umwaka w’ubuki n’amata Juno Kizigenza cyane ko n’umwaka ushize wa 2021 wari wamubereye mwiza. 

Uyu mwaka Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo “Urankunda, Loyal, Ndarura, Aye” yakoranye na Dj Higa & Dj Rusam, Ihoho, Coconut” yakoranye n’umunya Uganda Grenade, Fit” yakoranye na 2Saint, Kigali Ngari” yakoranye na Kid Gaju, Kurura yakoranye na Bushali, Single” yakoranye Dj Toxxyk , Kibobo” yakoranye na Junior Rumaga na “Jaja” yakoranye na Kivumbi King.

Uyu muhanzi n’ubwo atari yegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Rwanda, amaze kubihatanira inshuro nyinshi.

5. Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo 10

Umuhanzi Bruce Melodie yatangiranye umwaka n’indirimbo nshya yise “Izina’, akora izindi zirimo “Totally Crazy’ yakoranye na Harmonize, “Nyoola” yakoranye na Eddy Kenzo, Curvy Neighbor” yakoranye na B2C.

Uyu muhanzi kandi yashyize hanze “Akinyuma’ yavugishije benshi, akora “Urabinyegeza’, hari “A l’aise’ yakoranye na Innoss’B, ‘Yogati” yakoranye n’umuhanzikazi Babo “Funga macho’ na “The way you are” yakoranye na Harmonize na Nak.

Kuri ubu Bruce Melodie hari amakuru avuga ko afitanye indirimbo na Fik Fameica wo muri Uganda ndetse iri hafi kujya hanze.

Usibye aba bahanzi batanu bakoze ibikorwa bitandukanye byo gushyira hanze indirimbo nyinshi mu bihe bitandukanye, hari n’abandi bagiye bashyira hanze imizingo iriho indirimbo nyinshi.

Umuraperi Racine yashyize hanze album “Rwa hip hop” igizwe n’indirimbo 14

Mu gihe B-Threy  na Mr Kagame nabo bahuriye ku kuba barashyize hanze album imwe imwe igizwe n’indirimbo 10.

Muri uyu mwaka, umuhanzi B-Threy yashyize hanze album yise “Muheto wa mbere” igizwe n’indirimbo 10 ndetse iri mu zakunzwe cyane.

Muri uyu mwaka kandi nibwo Mr Kagame yashyize hanze album yise “Goligota” iriho abahanzi batandukanye igizwe n’indirimbo 10.