Jose Chameleone yerekeje muri Australia

Jose Chameleone yerekeje muri Australia

 Mar 3, 2023 - 13:36

Nyuma y'igitaramo cy'indashyikirwa yakoreye Lugogo cricket oval, Jose Chameleone yerekeje mu gihugu cya Australia aho azakorera ibitaramo mu mpera z'iki cyumweru anaruhukireyo mu gihe gito.

Jose Chameleone uheruka gusaba imbabazi ku bwo kugaragara mu ruhame asomana n'umuvandimwe we Weasal, yerekeje mu gihugu cya Australia aho agiye gukorera igitaramo ndetse agafata n'umwanya akaruhuka.

Jose Chameleone aherutse gukora kandi igitaramo cya Gwanga Mujje kitabiriwe n'abantu benshi ariko kiba nyuma y'uko cyari cyasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye nyuma biza kuvugwa ko yayitejwe n'umumotari aherutse gukubita kubera kumugongera imodoka ya V8.

Muri iki gitaramo, Jose Chameleone yasomanye ku munwa na Weasel bavukana abantu batangira kumwatsaho umuriro ko akwiye kubiryozwa bitaba ibyo, akaba arimo akwirakwiza ubutinganyi mu rubyiruko.

Nyuma yasabye imbabazi avuga ko yatandukiriye ku ndangagaciro zo muri Uganda ndetse na Africa yose muri rusange bityo abisabira imbabazi. 

Jose Chameleone yahagurutse muri Uganda kuri uyu wa kane akaba azafatira ikiruhuko mu gihugu cya Australia ahitwa Melbourne, Perth na Adelaide akazagaruka aje gukora igitaramo giteganyijwe kubera mbarara.