Umuhanzi Mohombi agiye guhatana na Perezida Tshisekedi mu matora

Umuhanzi Mohombi agiye guhatana na Perezida Tshisekedi mu matora

 Dec 9, 2022 - 11:12

Umuhanzi w’umunya Sweden ariko ufite inkomoko muri RDC Congo yatangaje ko agiye guhatanira amatora yo kuba Perezida wa Congo agahatana n’umukuru w’iki gihugu.

Umuhanzi Mohombi Nzasi Moupondo wamamaye mu muziki nka Mohombi yamaze gutangaza ko yiteguye guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu muri Congo ateganyijwe mu 2023.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, yagize ati “Mohombi Moupondo - Umukandida wigenga , Amatora 2023”.

Mohombi abitangaje nyuma y’iminsi itari mike avuze ko RDC Congo yabaye indiri ya ruswa.

Mohombi yari aherutse kugaragaza ko atishimiye imibereho y’abanya Congo, mu butumwa yari yashyize hanze bwagiraga buti “Nshuti banyagihugu , reka turebe ukuri kugirango tubashe kuyihindura [Congo]: Mu byukuri, #DRC Congo ntabwo ari igihugu cyigenga. Nta n’ubwo ari na koloni, ahubwo ni igihingwa gifunguye. Kuva mu myaka 500, baraza, bagafata, bakagenda, mu bufatanye muri ruswa n’abayobozi b’imbere mu gihugu”.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Rockonolo” yakoranye n’abarimo Diamond Platnumz,”Tayari’, “Coconut Tree” n’izindi, nta gihindutse azahangana na Perezida Felix Antoine Tshisekedi uzaba ari gushaka manda ya kabiri.

Mohombi asanzwe atuye muri Suwede ariko ni umunya Congo.

Mohombi umaze iminsi yijunditse abayobozi ba Congo yamaze kwemeza ko aziyamamariza kuba Perezida.