Habaye iki kugira ngo umugabo wa Kellie Pickler yiyahure?

Habaye iki kugira ngo umugabo wa Kellie Pickler yiyahure?

 Feb 19, 2023 - 06:26

Kyle Jacobs umwanditsi w'indirimbo zo mu njyana ya country music akaba n'umugabo wa Kellie Pickler basanze yiyahuye.

Kyle Jocobs yapfuye yiyahuye ku wa 17 Gashyantare 2023, mu rugo rwe Nashville muri Tennessee ku myaka 49.

Jacobs yagaragaye ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023, yishimye anasangiza kuri Instagram amagambo y'umunezero nyuma y'uko yari avuye mu gitaramo cy'umuhanzi Lee Brice.

Mu magambo ye yari yanditse ati " byari ibintu byiza kandi bihebuje nk'inshuti ubwo twakoraga igitaramo. Ni iby'icyubahiro kandi urakoze Yesu."

Tubibutse ko Jacobs ubwo Lee Brice yamurikaga alubumu ye ya Gatanu yise "Hey World" yari arimo kumucurangira gitari, ikindi kandi indirimbo nyinshi kuri iyi Alubumu yazanditseho.

Umugore we Pickler, yavuze ko nyuma y'uko hari hashize igihe kinini atamubona, yagiye gufungura ikindi icyumba cyo mu nzu asanga ntigifunguka.

             Kyle Jacobs na Kellie Pickler

Abonye icyumba kitari gufunguka yahise ahamagara nimero 911 ya Police. Ubwo Police yafunguraga umuryango yasanze Jocobs yitabye Imana.

Jacobs na Pickler bakundanye mu mwaka wa 2011. Aba bombi bakaba baragaragaye muri filime “I Love Kellie Pickler” mu bice bitatu byayo byasohotse muri 2015.

Aba bombi bakaba bari abanditsi b'indirimbo zo mu njyana ya country music, bakaba barakoranye n'abahanzi nka Tim McGraw, Kelly Clarkson ndetse na Garth Brooks.

Magingo aya nta kintu Police ya Nashville muri Tennessee yari yatangaza ku cyaba cyateye urupfu ry'uyu mugabo.

Kyle Christopher Jacobs yavutse ku wa 26 Kamena 1973 avukira  Bloomington muri Minnesota.

Jacobs akaba yari umwanditsi w'indirimbo zo mu njyana ya country music, umucuranzi wa gitari ndetse na Piyano kuva muri 2003 kugeza ku wa 17 Gashyantare 2023 ubwo yiyahuraga.

Umugore we Kellie Dawn Pickler akaba nawe ari Umuririmbyi mu njyana ya country music akaba n'umwanditsi w'indirimbo kimwe nk'umugabo we.