Inzu ya Monshion iteje umwanda muri Kigali

Inzu ya Monshion iteje umwanda muri Kigali

 Apr 19, 2023 - 03:53

Moses yatangaje ko umujyi wa Kigali wamubwiye ko inzu ya Monshion iherereye mu Kiyovu iteje umwanda mu mugi wa Kigali kubera amarange basize igikuta n'amabuye batambagije imbere y'ifoto ya Moses ariwe nyiri Monshion.

Turahirwa Moses nyuma yo gushimira u Rwanda ko aricyo gihugu cyonyine ku isi kimwemerera kunywa itabi ry'urumogi, yatangaje ko umugi wa Kigali wamusabye gusiba amarange agaragaza ibirango by'abatinganyi ku nkuta Monshions ikoreramo.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Moses yatakambye asaba ko ibyo yategetswe n'umujyi wa Kigali byo gukuraho amabara agaragaza ibirango bya LGBTQ byavanwaho.

Ati “Umujyi wa Kigali wavuze ko twateje umwanda kubera amabara ku rukuta ruri kuri KN 16 ave inzu ya 43 ikoreramo abahanzi nyarwanda ba ‘Kwanda Season.”

Uretse kandi aya marange, ku gikuta cy'iyi nzu ya Monshions ahari ifoto ya Moses hatonze amabuye menshi bivugwa ko akarere kamaze kubamenyesha ko ari umwanda akwiye kuvaho.

Aya mabara y'umuhondo, umutuku, ubururu, icyatsi yashyizweho nyuma y'uko bakuyeho amabara y'umukara yari asanzwe ari kuri iki gikuta.

Iyo aya mabara ahurijwe hamwe, akora ikirango cya LGBTQ+ umuryango w'abaryamana bahuje ibitsina ku isi hose.

Amabuye yashyizwe imbere y'inzu ya Monshions yaasbwe kuyakuraho kuko ateje umwanda mu mugi.