Indirimbo ya Vinka iri kubica bigacika

Indirimbo ya Vinka iri kubica bigacika

 Apr 19, 2023 - 13:03

Indirimbo y'Umunya-Uganda Vinka yise 'Bailando' iri kubica bigacika hirya no hino mu Isi.

Umuririmbyikazi wo mujyana ya dancehall pop ukomoka muri Uganda Nakiyingi Veronica Luggya wamenyekanye nka Vinka mu muziki, akomeje kugarukwaho mu Isi y'imyidagaduro.

Uyu muhanzikazi akaba yaratangiye gutigisa uruganda rwa muzika ubwo mu byumweru byashize yasohoraga indirimbo Zafaran ikanyura benshi.

Nkaho ibyo bitari bihagije, yahise asohora indi iri guca ibintu yise "Bailando" aho iyoboye indirimbo zikunzwe ku rutonde rwa Apple Music.

Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe mu nzu y'umuziki ya Swangz Avenue i Kampala muri Uganda, aho yakozwe na Daddy Andre ari nawe wayanditse, ikaba ifite iminota itatu n'amasegonda 39.

Umuhanzikazi Vinka uri gutigisa uruganda rwa muzika muri Uganda no mu Isi muri rusange 

Ku bw'ibyo, Marvin Musoke akaba yarafashe amashusho yiyi ndirimbo, aho yafatiwe ahantu hanyuranye nko: mu cyumba cyo kuraramo, mu isoko rigenzweho(Supermarket), mu birori n'ahandi haryoheye amaso.

Ikindi kandi, iyi ndirimbo 'Bailando', ikaba ari ihuriro rya afro pop ndetse na Dancehall, bituma iba indirimbo ibyinitse kandi iryoheye amatwi.

Tugarutse kuri Vinka, iyi ikaba ariyo ndirimbo ya mbere asohoye muri uyu mwaka ikagera ku rwego rwo hejuru ku mbuga zumvaho umuziki ku ruhando mpuzamahanga nka Apple Music.

Kuri iyi mpamvu kandi, akaba ari mu buyobozi bwa Swangz Avenue inzu y'umuziki yasohoreyemo iyi ndirimbo, kuva mu mwaka wa 2016.

Ikindi kandi muri 2018, akaba yarasinyanye amasezerano y'igihe kirekire na Sony kugira ngo agumane na Swangz Avenue, aribo bazakomeza kumufasha.

Vinka, akaba yaravutse ku wa 27 Kamena 1994, avukira muri Uganda.Uretse indirimbo Bailando yaciye ibintu, afite izindi nka: Thank God, One bit, Love panic n'izindi.