Ed Sheeran ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza, kuva tariki ya 24 Mata 2023, yari mu rukiko rukuru rwa Manhattan muri Amerika, ashinjwa gushishura indirimbo y'undi muhanzi.
Sheeran yashinjwaga kuba yarashishuye indirimbo ya Marvin Gaye yitwa "Let’s Get It On," yakozwe mu 1973 akabikora mu ndirimbo ye yise "Thinking Out Loud" mu mwaka wa 2014.
https://www.thechoicelive.com/gushishura-birabakoraho-undi-muhanzi-mu-rukiko
Ku bw'ibyo, urukiko nyuma yo kumva impande zombi, kuri uyu Kane tariki ya 04 Gicurasi rwanzuye ko Ed Sheeran agizwe umwere ibyo aregwa bitamuhama.
Kuri iyi mpamvu, nk’uko Umunyamakuru wa AFP wari mu cyumba cy'urukiko rwa federal Manhattan abitangaza, Sheeran yahagurutse yiterera hejuru maze ahobera ikipe ye nyuma y'uko abacamanza bemeje ko atatwaye indirimbo y'abandi ahubwo ari iye yahimbye.
Ed Sheeran yagizwe umwere n'urukiko ko atashishuye indirimbo ya Marvin Gaye
Uyu muhanzi w’Umwongereza akaba yavuze ko "yishimye cyane" iki cyemezo ariko ko "yababajwe cyane n’uko ibirego bidafite ishingiro nkibi" ndetse bikagera no mu rukiko.
Ed Sheeran ufite imyaka 32, mu rukiko yireguye ajyana gitari ndetse akanakina indirimbo zinyuranye kugira ngo yumvishe abacamanza ko atatwaye injyana ya Marvin Gaye, doreko iri no mu byo bamushinjaga gutwara.
Uyu muhanzi kandi yavuze ko yanditse indirimbo nyinshi mu munsi umwe, anavuga ko yanditse “Thinking Out Loud” hamwe n’umwanditsi w’indirimbo Amy Wadge usanzwe ari umufatanyabikorwa.
Magingo aya ntibiramenyekana niba Abazungura ba Ed Townsend, wanditse indirimbo "Let’s Get It On' ya Marvin Gaye banyuzwe n'umwanzuro w'urukiko cyangwa bazajurira.