A$AP Rocky yakomoje ku mubano we na Drake wigeze gukundana na Rihanna 

A$AP Rocky yakomoje ku mubano we na Drake wigeze gukundana na Rihanna 

 Jan 17, 2026 - 22:24

Umuraperi w’Umunyamerika A$AP Rocky yakomeje gukurura impaka nyuma yo gusohora umuzingo we mushya Don’t Be Dumb, cyane cyane binyuze mu ndirimbo “Stole Ya Flow”, irimo amagambo benshi bafata nk’agenewe Drake, anavuga ku mukunzi we Rihanna.

Mu kiganiro yagiranye na New York Times Popcast cyasohotse ku wa Kane tariki ya 14 Mutarama, umunsi umwe mbere y’isohoka ry’iyo album, A$AP Rocky yemeye ko yari azi neza ko abantu ku mbuga nkoranyambaga bazahita bakeka ko Drake ari we wibadiwe muri iyo ndirimbo.

Ati:“Ntekereza ko twese tubizi,” ubwo yabazwaga uwo yavugaga. Rocky yasobanuye ko umwuka utari mwiza wigeze kugaragara hagati ye na Drake watangiriye ku kuba hari abantu bahoze ari inshuti, nyuma bakagenda bahinduka bitewe no kutishimira iterambere n’intsinzi by’abandi, bigatuma batangira guterana amagambo.

Nubwo bimeze bityo, Rocky yashimangiye ko nta ntonganya ikomeye ihari hagati ye na Drake, ndetse ko nta mpamvu abona yo gushaka ubwiyunge. 

Ati:“Nta n’ubwo bikenewe. Kuki se?"

Uyu muraperi yanavuze ko indirimbo “Stole Ya Flow” ishobora gusobanurwa mu buryo butandukanye, akemeza ko igenewe “umuntu wese wumva imugenewe.” Icyakora, amagambo ayigize yakomeje gukurura abafana benshi, cyane cyane aho agira ati:“Wabanje kunyiba ibyanjye najye nkwiba umukunzi… umugore twabyaranye, Rihanna, rero ntacyo dupfa.”

Aya magambo yahise akangura amateka y’umubano wigeze kuvugwa cyane hagati ya Rihanna na Drake, ndetse n’ubusambo bwagiye buvugwa mu muziki wabo mu myaka yashize.

Nubwo A$AP Rocky ahakana ko hari intambara yeruye iri hagati ye na Drake, ubutumwa buri muri “Stole Ya Flow” bukomeje kuba impamvu y’impaka n’ibiganiro byinshi mu bakunzi b’umuziki, aho benshi bakomeje kwizera ko Drake ari ngingo nyamukuru, n’ubwo izina rye ritavuzwe mu buryo bweruye.