Hari urugo rwanjye -Ter Stegen asezera FC Barcelona mu magambo akora ku mutima.

Hari urugo rwanjye -Ter Stegen asezera FC Barcelona mu magambo akora ku mutima.

 Jan 21, 2026 - 15:52

Umunyezamu w’Umudage Marc-André ter Stegen, umwe mu nkingi zikomeye za FC Barcelona mu myaka icumi ishize, yasezeye by’agateganyo iyi kipe mu marira menshi, mu butumwa bwuje amarangamutima yagejeje ku bakinnyi, abakozi b’ikipe ndetse n’abafana b’iyi kipe yo muri Espagne.

Ni nyuma y’uko Ter Stegen yerekeje muri Girona FC ku nguzanyo izageza muri Kamena, mu gihe yandikiye ibaruwa ifunguye abafana n’inshuti za FC Barcelona, agaragaza ko asezera adafite umutima ukeye, ahubwo yuzuye ibyiyumvo bivanze. Mumagambo ye yagize ati:

“Uyu munsi wabaye umunsi wanjye wa nyuma wemewe muri uyu mwaka ndi kumwe na bagenzi banjye,abakinnyi n’abakozi ba FC Barcelona.ndumva mpfite amarangamutima menshi bidasanzwe,”

Mu magambo ye, Ter Stegen yashimangiye ko FC Barcelona atari ikipe gusa, ahubwo ari urugo rwamubereye ishuri ry’ubuzima n’umupira w’amaguru.

“Mu myaka hafi 12 ishize, iyi kipe cyane cyane iki cyumba cyo kwambariramo habaye urugo rwanjye. Aha ni ho nakuriye nk’umukinnyi, nk’umuntu, ndetse mpabonera nibihe ntazibagirwa.”

Yagaragaje ishema n’ishimwe rikomeye afitiye umujyi wa Barcelona, abawutuye n’abafana b’iyi kipe, avuga ko urukundo bamuhaye ruzahora mu mutima we iteka ryose ati:

“Ndanezerewe kandi nishimiye ibyo twagezeho. Nkunda iyi kipe, uyu mujyi n’aka gace. Byansize mu mutima ibyiyumvo bitazigera bishira. Inkunga mwampaye mu myaka yose ishize yari indashyikirwa; ndabashimira mbikuye ku mutima.”

Mu gice cyihariye cy’ubu butumwa, Ter Stegen yahaye icyubahiro bagenzi be bakinnyi, by’umwihariko abo bahoranye mu buzima bwa buri munsi bwiyikipe.

Yanasobanuye kandi ko kuba yarahawe inshingano zo kwambara igitambaro cya kapiteni ari icyubahiro gikomeye azahora yibuka iteka ryose.

Nubwo asezeye by’agateganyo, Ter Stegen yagaragaje icyizere cy’ejo hazaza, aho yavuze ko urugendo rwe rukomeje muri Catalonia, kandi yifurije FC Barcelona gukomeza gutsinda no gutwara ibikombe byinshi ati:

“Urugendo rwanjye rurakomeje muri Catalonia, kandi ntewe amatsiko yo kureba ibiri imbere. Mbifurije ibyiza byose mu gihe gisigaye cy’uyu mwaka w’imikino, kandi nizera ko nzabona mukomeza guterura ibikombe byinshi.”

Inkuru ya Ter Stegen si inkuru y’umukinnyi gusa uhindura ikipe, ahubwo ni ishusho y’urukundo, ubudahemuka n’amarangamutima umupira w’amaguru ushobora gusiga mu buzima bw’umuntu ikintu gituma abafana ba FC Barcelona n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi hose bagiraicyo basigarana mumitima yabo.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien