Umukobwa wa Gaddafi yaburiye Iran kutagwa mu amakosa nk'aya se

Umukobwa wa Gaddafi yaburiye Iran kutagwa mu amakosa nk'aya se

 Jan 15, 2026 - 22:03

Aisha Gaddafi, umukobwa w'uwahoze ari Perezida wa Libya, Colonel Muammar Gaddafi, ubu uri mu buhungiro mu gihugu cya Oman, yoherereje ubutumwa bukomeye abaturage ba Iran, ababurira ko batagomba kugwa mu mutego w’amasezerano n’ibihugu byo mu Burengerazuba.

Mu butumwa bwe bwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Aisha Gaddafi yavuze ko igihugu cya Libya kitasenywe n’abanzi bazwi, ahubwo ari ibinyoma n’amasezerano y’uburiganya n’ibihugu byo mu Burengerazuba byari byarijeje ubutegetsi bwa se amahoro n’ubufatanye.

Yavuze ko mu myaka yashize, Kanali Gaddafi yemeye kureka gahunda za Libya zijyanye n’intwaro ziremereye n’intwaro za kirimbuzi, nyuma yo kwizezwa ko Libya izafungurirwa amarembo y’isi, igahabwa amahoro n’iterambere. Ariko ibyo byarangiye nabi, aho mu 2011 ibitero bya NATO byasenye Libya, igihugu kikiroha mu ntambara n’akavuyo.

Aisha Gaddafi yavuze ko ibyo byabaye muri Libya bikwiye kubera Iran isomo rikomeye, ayisaba gukomeza kwihagararaho no kudacogora mu guhangana n’ibihano by’ubukungu n’igitutu mpuzamahanga.

Yagize ati:“Kuganira n’umwanzi ntibizana amahoro, ahubwo bizana gusenyuka n’imibabaro. Kuganira n’impyisi ntibizarinda intama, ahubwo biyishyira gusa ku rutonde rw’ibyo izarya.”

Yashimye kandi ubutwari bw’abaturage ba Iran n’uko bakomeje kwihanganira ibibazo by’ubukungu n’igitutu cy’ibihugu bikomeye, avuga ko ari ikimenyetso cy’ukwishyira ukizana nyakuri.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Aisha Gaddafi yoherereje indamukanyo n’ubufatanye abaturage ba Iran, abaharanira ubwisanzure muri Iran, ndetse n’abaturage ba Palestine, avuga ko urugamba rwabo ari urw’icyubahiro n’ubutabera.

Ubu butumwa bwateje impaka n’ibiganiro bikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe babufata nk’amasomo y’amateka ya Libya, mu gihe abandi babona ari ubutumwa bwa politiki bugamije gushimangira umwimerere wa Iran mu mikoranire yayo n’ibihugu byo mu Burengerazuba.