Ni akumiro! Nyuma yo kwihinduza umukobwa ashaka kuryamana na Wizkid

Ni akumiro! Nyuma yo kwihinduza umukobwa ashaka kuryamana na Wizkid

 Apr 28, 2023 - 04:59

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria Bobrisky nyuma yo kwihinduza umukobwa, afite inzozi zo kuryamana n'umuhanzi Wizkid.

Umunya-Nigera Idris Okuneye wamenyekanye nka Bobrisky ku mbuga nkoranyambaga akomeje guteza urujijo no kuvugisha benshi kuri izi mbuga, nyuma y'uko yihinduje umukobwa, kuri ubu akaba afite inzozi zo kuryamana na Wizkid.

Bobrisky ku myaka ye 31 y'amavuko, kuri tariki ya 08 Nyakanga 2021, nibwo yafashe icyemezo cyo guhagarika kuba umugabo, ahubwo ajya kwibagisha igitsina gabo ahinduka umugore.

Nkaho ibyo bitari bihagije, yahise yibagisha umubiri wose ahinduka umugore byuzuye.

Bobrisky wihinduje umukobwa akaba yifuza imibonano mpuzabitsina na Wizkid 

Ku bw'ibyo rero, nyuma y'uko amaze kuba umugore nk'uko yabyifuzaga, kuri ubu ari kwifuza kuryamana na n'umuhanzi Wizkid.

Ibi Bobrisky yabitangaje mu butumwa yacishije kuri Snapchat akoresheje ifoto yuyu muhanzi, maze avuga ko amukunda kandi yifuza kuryamana nawe.

Mu magambo ye, yaranditse ati " Wizkid niwe muhanzi w'umusore muri Nigeria nakunze byo gupfa kuburyo mfite inzozi z'uko tuzakora imibonano mpuzabitsina."

Yakomeje yandika ati" Niwe muhanzi w'umusore wenyine nkunda cyane muri Nigeria, kandi mukunda kuva mu myaka myinshi ishize. Ariko nziko kubera ari Wizkid, ntabwo azatuma ntakaza ibitekerezo."

Ati" Mu byumweru bishize, twahuriye kuri Hotel Eko, kandi twari no ku igorofa imwe, ariko sinigeze nshaka cyane ko twabivuganaho. Simukurikira kuri Instagram cyangwa Snapchat, ariko ibyo ntacyo bitwaye, kuko nziko umunsi umwe tuzahura amaso ku maso nkamubwira ko mukunda cyane."

Bobrisky akunda Wizkd byasaze yifuza ko baryamana nyuma yo kwihinduza umukobwa 

Kuri ibi byose, Bobrisky nyuma yo kuba atavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, akaba yaranatangaje ko yemera abaryamana bahuje ibitsina ndetse akaba ari n'umunyamuryango w'ababana bahuje ibitsina (LGBT).

Nyamara nubwo Bobrisky yarangije kwitangariza ko ari umunyamuryango w'ababana bahuje ibitsina, ariko amategeko ya Nigeria ahanisha igihano cy'imyaka 14 kubaryamana bahuje ibitsina.