Mu gihe mu Rwanda, ibitaramo biba umunsi ku munsi ariko abanyarwanda bijujutira kubona abahanzi bamwe bisubiramo hakibazwa impamvu abategura ibitaramo badatera aka jisho ku bandi bakabura igisubizo, The Choice Live twibukiranyije bamwe mu bahanzi bakora imiziki cyane ariko ibitaramo bikaba iyanga, n’ubwo wenda baba bahenze bigatuma bitoroshye kubatimira.
Abatabiherutse kandi barabihoranye.
Mr Kagame
Uyu muhanzi usibye no kuba akumbuwe ku rubyiniro bamwe ntibanamwibuka ari ku rubyiniro. Icyakora abantu benshi bemeza ko yaba ahenze mu gutumirwa n’ubwo iyi itakabaye impamvu.
Uyu muhanzi asanzwe afite indirimbo zikunzwe kuva muri 2019 kugeza ubu.
Andy Bumuntu
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Andy Bumuntu ugerageje gushaka igihe aherukira igitaramo byagusaba kwifashisha ishakiro rya Google n’ubwo nabyo bitakorohera cyane ko aheruka igitaramo kinini muri 2020 muri East African Party.
Usibye kuba uyu muhanzi atagaragara mu gitaramo na kimwe mu Rwanda, indirimbo zo akomeje kuzikora kandi zigakundwa. Uyu nawe ntibizwi impamvu adatumirwa.
King James
Ruhumuriza James uzwi nka King James ni umwe mu bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda ndetse ni umwe mu bafite igikundiro cyinshi. Usibye kuba King James ari mu bahanzi banini mu Rwanda, nawe ibitaramo akora ni mbarwa nyamara siko byahoze. Uyu muhanzi aheruka mu gitaramo cyari cyatumiwemo umunya Congo Koffi Olomide cyabaye 04 Ukuboza 2021.
Icyakora bivugwa ko King James ari umwe mu bahanzi bagoye gutumirwa kubera ibiciro bihanitse dore ko abarirwa mu batunze miliyali y' amafaranga y'u Rwanda.
Uncle Austin
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi ndetse umushoramari Uncle Austin nawe ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda ndetse wagwije ibigwi.
Uyu muhanzi icyo ahuriyeho n'abandi bahanzi n’ubwo akora imiziki ku bwinshi ariko icyitwa ibitaramo byo byamuretse n’ubwo hatazwi impamvu yatumye akurwaho amaboko.
Butera Knowless
Umuhanzikazi Butera Knowless ufatwa nk’uyoboye abandi bahanzikazi mu Rwanda, icyitwa ibitaramo kimaze kumwibagirwa n’ubwo imiziki agikomeje kuyikora kandi igakundwa.
Uyu muhanzikazi aherutse kugaragara mu gitaramo muri 2020 mu gusoza umwaka.
Icyakora uyu muhanzikazi aherutse kwikura mu gitaramo cya “Choplife Kigali” nyuma y’uko abari bamutumiye bananiwe kumuha ibyo yamugombaga.
Abo biri gucyendera
Usibye aba bahanzi batabiherutse, hari n’abari basanzwe babibona ariko bikaba biri gucyendera bisaba ko babyitegurira.
Juno Kizigenza, uyu muhanzi, ni umwe mu basoje umwaka wa 2021 bahagaze neza mu bitaramo ariko kuri ubu kumubona n’aho cyabereye byasaba izindi mbaraga ahubwo nicyo aherutse gutumirwamo yisanze yavanyweho cya “Kigali Fiesta”.
Bitekerezwa ko uyu musore azira kuba yarikomye abategura ibitaramo mu Rwanda badaha agaciro abahanzi b’imbere mu gihugu. Uyu muhanzi ni umwe mu bahozaho mu gukora imiziki myiza.
Nel Ngabo
Uyu musore awavuga ko afite indirimbo zinyura abanyarwanda benshi ntiyaba abeshye ariko kumubona mu bitaramo mu Rwanda muri iyi minsi nabyo bikomeje kuba ingume.
Icyakora iby’uyu muhanzi biherutse kuba agatereranzamba ubwo yajyaga hanze y’u Rwanda gutaramirayo nyamara inaha nta jijo rikimureba.
Davis D
uyu musore nawe ni umwe mu bahanzi bakora imiziki myiza kuri benshi ariko abarebera imyirondoro nyarwanda hafi, babona atangiye guterwa ipine mu bitaramo byo mu Rwanda n’ubwo hatazwi impamvu ahubwo n’ibyo yatumiwemo bikarangira abyambuwe “Kigali Fiesta”. N’ubwo yatewe ipine mu Rwanda, aherutse gutegura ibye bizenguruka Uburayi na Africa. Icyokora hari amakuru avugako asigaye ahenze kandi akaba asaba byinshi bitewe n'uko asigaye afite ubutunzi bumubeshejeho ku buryo atakinginga ibitaramo.
B.Threy na Confy
Umuraperi B-They nawe ni umwe mu bakora ibihangano byinshi kandi binyura benshi ariko icyitwa ibitaramo binini bimaze kumwibagirwa, ibintu atisangije, ahubwo ahuriyemo na Confy n’abandi bakora imiziki myinshi kandi myiza ariko abategura ibitaramo batabareba ijisho ryiza.
Usibye aba bahanzi, hari n’abandi baciye ukubiri n’ibitaramo hatazwi impamvu.

Aba bahanzi bahurijwe mu ifoto, bahuje kuba ibitaramo bibaye amateka kuri bo.

Aba bahanzi bahurijwe mu ifoto imwe bahuje no kuba ibitaramo batumirwamo birimo gucyendera.
View this post on Instagram
