Kizz Daniel nyuma yo gutakambira igikombe cy’Isi yasubijwe

Kizz Daniel nyuma yo gutakambira igikombe cy’Isi yasubijwe

 Oct 17, 2022 - 19:42

Umuhanzi Kizz Daniel uri mu bahagaze neza muri Africa agiye kuririmba mu gikombe cy’Isi cya 2022.

Oluwatobiloba Daniel Anidugbe wamamaye nka Kizz Daniel ndetse uri mu bahagaze neza muri iyi minsi mu muziki wa Africa, yemeje ko agiye gutaramira abazitabira igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cya Qatar mu mpera z’uyu mwaka wa 2022. Ibi abitangaje nyuma y'amezi ane abisabye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kizz Daniel yavuze ko Imana yamugiriye ubuntu bityo nawe yiteguye kuririmba “Buga” muri Qatar nkuko yabitakambiye.

Kizz Daniel yagize ati “Hanyuma Imana yagize iti “Nkubone muri Qatar”.

Ubu butumwa bwaje busubiza ubusabe uyu muhanzi yari amaze iminsi atakambira abateguye igikombe cy’Isi ubwo yavugaga ko arimo gusaba Imana ko bamurebe ijisho ryiza maze akazagaragara mu gikombe cy’Isi.

Muri Kamena 2022 nibwo umuhanzi Kizz Daniel yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Twitter, asaba ko abantu bamusengera akabasha kuzaririmba muri Qatar, ibi byasabye amezi ane kugirango uyu muhanzi yemererwe kuzaririmba mu gikombe cy’Isi.

Mu butumwa yari yashyize kuri Twitter, Kizz Daniel yari yagize ati “Mana ndashaka kuzaririmba Buga mu gikombe cy’Isi muri Qatar”.

Kizz Daniel yari yasabye amasengesho kugirango Imana imwumve none kuri iyi nshuro yamaze kwumva ndetse amasengesho yasubijwe.

Kizz Daniel ni umwe mu bahagaze neza muri Africa cyane ko afite indirimbo iri mu zikunzwe cyane “Buga” yakoranye na Tekno.

Uyu muhanzi aherutse mu Rwanda mu gitaramo cyabereye ku Irebero muri Canal Olympia mu gitaramo yakoze avuye muri Tanzania aho yari yabanje gufungirwa.

Kizz Daniel nyuma y’amasengesho yasubijwe, agiye kuririmba mu gikombe cy’Isi.

Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022 kizatangira kuwa 20 Ukwakira kikazarangira kuwa 18 Ukuboza muri uyu mwaka.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)