Mu Bufaransa hatangiye inkubiri yo kwamagana umushinga wo kuvugurura imyaka y’abemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, kuva mu minsi ishize, ibyatumye ibigo bitandukanye byarateguye imyigaragambyo muri Gicurasi 2023 yo kubyamagana.
Ku bw'ibyo, iyi myigaragambyo ibi bigo byateguye, ishobora kugira ingaruka ku bikorwa bikomeye biteganyijwe muri iki gihugu birimo 'Festival de Cannes'.
Ni muri urwo rwego, ikigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu n’Amashanyarazi n’Ihuriro ry’Abakozi bo mu Bufaransa bifatanyije n’Ishyirahamwe Rusange ry’Umurimo (CGT), batangarije abategura iserukiramuco rya sinema 'Festival de Cannes' n’ibindi bikorwa ko ibirori byabo bishobora guhura n’ikibazo cyo kubura umuriro w’amashanyarazi.
Muri Gicurasi hateganyijwe ibitaramo bikomeye muri iki gihugu birimo Festival de Cannes, Monaco Grand Prix, Roland-Garros Tournament, Avignon festival ibi bikorwa byose bishobora kubera mu mwijima.
Iri serukiramuco rya sinema "Festival de Cannes" riri mu bikorwa bikomeye ku Isi muri sinema, ku nshuro ya 76 riteganyijwe kuwa 16 kugeza 27 Gicurasi 2023, hatagize igikorwa ryazabera mu kizima.
Nyamara nubwo bimeze gutya, Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron yasezeranyije iminsi 100 yo kugarura amahoro no gukemura iki kibazo, gusa abateguye iyi myigaragambyo nabo bavuga ko bagiye kumara iyi minsi 100 mu bikorwa byo kwigaragambya.
Muri rusange, ihuriro ry’amashyirahamwe y’abakozi mu Bufaransa ryasabye ko habaho imyigaragambyo rusange mu gihugu hose igamije kurwanya iri vugurura ry'ikiruhuko cy'izabukuru, aho bashaka gushyira ku myaka 64 ivuye kuri 62.
