Muri Park Inn Hotel ku cyumweru, habaye umuhango wo gutanga ibihembo bya The Choice aho abahatanye hafi ya bose bari bitabiriye uwo muhango.
Abarimo Bruce Melodie, Dj Brianne, Nyambo Jessica, Papa Sava, Mukansanga Salim n'abandi batandukanye batwaye ibihembo muri The Choice Awards.
Uretse abaciye uduhigo, bamwe mu begukanye ibihembo bagaragaje imbamutima zabo kubwo kuba barahembewe akazi gakomeye bakoze.
Mukansanga Salim utarabashije kuboneka mu muhango nyirizina kubera izindi nshingano yari afite, yashimiye cyane abatanze ibihembo kubwo kuzirikana no guha agaciro ibikorwa bye.
Yagize ati " Nshimishijwe n'iki gihembo nahawe na Isibo muri The Choice Awards. Iki ni ikimenyetso cy'ibikorwa twagezeho."
Si Mukansanga Salim gusa, Dj Brianne nawe yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yakoresheje indirimbo yitwa "Thank you Lord" mu rwego rwo gushima Imana ku bw'icyo gihembo.
Bruce Melodie watwaye ibihembo bibiri muri The Choice Awards, yashimiye 1:55 Am, video directors, producer n'abandi bose bamufashije gutwara ibi bihembo.
Papa Sava watsindiye igihembo cy'umukinnyi wa Filimi mwiza w'umwaka, yishimiye iki gihembo ariko yihanganisha bagenzi be bari bahatanye muri ibi bihembo ko nabo igihe cyabo kizagera.
