Papa Cyangwe na Kivumbi biyungiye mu mahanga

Papa Cyangwe na Kivumbi biyungiye mu mahanga

 Feb 19, 2023 - 15:32

Nyuma yo gushyamirana no kutumvikana kwabayeho hagati ya Papa Cyangwe na Kivumbi, biyungiye mu Burundi.

Nyuma y'igihe umuraperi Papa Cyangwe arebana ayingwe na Kivumbi, byasabye ko bagera mu gihugu cy'u Burundi ngo babone kwiyunga.

Ubwo bari mu gitaramo cyatumiwemo abahanzi benshi b'abanyarwanda, Nizeyimana Lucky wari umushyushya rugamba, yasabye ko bakwiyunga ndetse bahita bahoberana.

Ubushyamirane bwagaragaye mu minsi yashize buri wese arimo avuga ko arenze ku wundi banahimba indirimbo zibasiranaga kuva icyo gihe umubano wabo bombi utangira kuzamo agatotsi.

Byatangiye ubwo kuri Twitter ubwo  bafataga abaraperi bakabagereranya, Papa Cyangwe na Kivumbi King baragereranyijwe maze babaza abakunzi ba Hip Hop hagati ya Papa Cyangwe na Kivumbi uwaba urenze undi.

Buri wese niko kuza yirata ibigwi ko arenze undi hanyuma amakimbirane atangirira aho ntibongera kuvugana kugeza ubwo bari mu gihugu cy'u Burundi ariko nta wikoza undi mbere y'uko Lucky abaganiriza bakiyunga.

Ubwo bari mu Burundi, Papa Cyangwe yatatse Kivumbi ko ari umuraperi mwiza kandi ko atanga ikizere cy'ejo hazaza ndetse anavuga ko akunda ibikorwa bye.

Si Papa Cyangwe gusa kuko Ish Kevin nawe yagaragarije abarundi ukuntu Bushali ari umuhanzi mwiza cyane ukwiye kwitegwa mu minsi iri imbere.

Amakuru aravuga ko kubera ko biyungiye mu mahanga, barateganya kwereka abanyarwanda ko biyunze babinyujije mu ndirimbo bagiye gukorana.

Umwuka mubi hagati ya Papa Cyangwe na Kivumbi wabaye amateka.