Producer umwe mu beza igihugu cyagize, Bob Pro avuga ko igihe amaze mu muziki yifuza gukomeza gushyira imbaraga mu no kuzamura umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Bob Pro yemeje ko yahoze yifuza gukora ikintu kidasanzwe gihuriza hamwe abahanzi benshi bo mu Rwanda nyuma yo gukora indirimbo Suzana ya Sauti Sol yo muri Kenya.
Amaze gukorana n'abahanzi benshi b'abanyamahanga, avuga ko hari byinshi yabigiyeho none akaba ashaka kwereka abandi bahanzi nyarwanda ibanga ryatuma umuziki wacu ugera kure.
Ati "Mu mwaka wa 2018 nibwo natangiye uyu mushinga wa Album nyuma y'uko The Ben ampuje na Sauti Sol nkabakorera indirimbo "Suzana" nibwo naje gutekereza kwigira ku banyamahanga ngo natwe umuziki wacu tuwuzamure ku ruhando mpuzamahanga"
Bob Pro yemeza ko hari abahanzi benshi bamufashije gukora kuri iyi Album bakaba baramufashije muri iki gihe cyose amaze kuyitegura ariko kubera imbogamizi yagiye ahura nazo harimo na COVID-19, iyi Album yatinze gusohoka.
Bob Pro yijeje abantu ko agiye gukora Album nyinshi aho iyi ya mbere ayifata nk'intangiriro mu rugendo rwe rw'umuziki atangiye.
Icyakora, ntabwo yigeze atangaza izina rya Album ndetse n'abahanzi bafatanyije kuri iyo album ye ya mbere kubera ko azagira byinshi atangaza mu minsi iri imbere ari nabwo ahita ayisohora.
Bob Pro yagiye akunda gutunganyiriza indirimbo abahanzi bo mu Rwanda bakomeye nka Masamba, Mani Martin, Cecile Kayirebwa n’abandi ndetse muri iyi minsi indirimbo nyinshi zamamara aba yazikozeho muri mix na mastering.
Kubera ubuhanga Bob Pro afite mu gutunganya indirimbo, byatumye Element mu minsi ye ya mbere yitabaza Bob Pro ngo amufashe muri urwo rugendo.
Ubwo Element yasobanuraga impamvu Bob Pro ariwe urangiza indirimbo yakoze, yagize ati “Iyo nkoze indirimbo nkayirangiza mba nizeye ko nka Bob nashyiraho ubumenyi bwe indirimbo iraba nziza kurusha uko nari nayikoze.”
Kubera ubumenyi afite mu muziki, mu mwaka wa 2016 nibwo yagiriye inama abahanzi gukorera hamwe ndetse no kugira abajyanama barenze umwe kuko icyo gihe nta bantu benshi bari bafite ubumenyi buhambaye mu muziki bityo akabona ko abantu barenze umwe bashyize hamwe ubumenyi bwabo bwafasha umuhanzi gutera imbere.

Bob Pro agiye gushyira hanze Album ye ya mbere amaze igihe kirekire ategura.
