Kera kabaye Madonna yemeje iby'urukundo rwe na Josh Popper

Kera kabaye Madonna yemeje iby'urukundo rwe na Josh Popper

 Mar 9, 2023 - 02:53

Nyuma y'ibyavuzwe byose kuri Modonna n'umukunzi we mushya arusha imyaka 35, yashyize ashyira ahagaragara ukuri ku urukundo rwe na Josh Popper.

Bijya gutangira Madonna na Josh Popper buri umwe yashyize amafoto kuri Instagram bombi bari kumwe banezerewe cyane .

Ubwo Abanyamakuru babiteraga imboni, bavuze ko byanga bikunze Madonna kuba yaratandukanye na Andrew Darnell wari ufite imyaka 23 ntakabuza agiye gukundana na Popper.

Nyamara nyuma y'ibyo, ikinyamakuru the Washington Post cyatangaje ko ayo mafoto yasohotse byari bigamije kumenyekanisha inzu Josh Popper ikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gym).

https://thechoicelive.com/madonna-yabonye-umukunzi-mushya-arusha-imyaka-35

[https://thechoicelive.com/ibyari-urukundo-rushya-rwa-madonna-byaje-kuba-kwamamaza

Nyuma y'ibyo byose, tariki ya 07 Werurwe 2023, nibwo uyu muhanzikazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto we na Josh Popper bari gusomana.

Iyi foto igaragara bose bambaye ibibahisha mu masura ( mask), mu nsi y'iyo foto akaba yaranditseho ati "Abicanyi bari mu birori.'"

Madonna na Josh Popper mu kibatsi cy'urukundo

Iyi foto yo gusomana Madonna yashyize kuri Instagram yari ije nyuma y'uko hari andi mafoto bagaragayeho bari mu birori bya Purim. 

Umuririmbyikazi Madonna w'imyaka 64, akaba agiye mu rukundo na Josh Popper w'imyaka 29, uyu akaba ari umutoza w'umukino w'iteramakofe, akaba yaranakinnye uyu mukino.

Josh Popper akaba yaranatoje umwana wa Madonna uyu mukino, benshi bakaba bemeza ko ari naho bamenyaniye bwa mbere.