Umuririmbyi Selena Gomez yatangarije ikinyamakuru Vanity Fair, ko yahuye n'ibihe bikomeye cyane nyuma y'uko atandukanye n'uwahoze ari umukunzi we Justin Bieber mu mwaka wa 2018.
Justin Bieber akimara gutandukana na Selena Gomez nyuma y'ukwezi kumwe yahise asezerana n'umunyamerika w'umunyamideri Hailey Rhode Bieber.
Gomez yatangaje ko gutandukana na Bieber ari ibintu byamushavuje cyane kubera ko buri gihe abantu bamugereranyaga na Hailey Bieber umukunzi we mushya.
Yagize ati " iyo nashyiraga ifoto kuri Instagram, abafana batangiraga kuyifata bakayigereranya niya Hailey Bieber, hanyuma bakantuka cyane bavuga ko ndi mubi cyane."
Yakomeje agira ati" Naciye mu bihe bibi cyane nyuma yo gutandukana na Justin Bieber ku buryo numvaga ntakintu nakimwe nashakaga kumva cyagaruka ku mubano wacu."
Nubwo uyu muhanzi yari yaranze gukoresha Instagram, ariko yafashe umwanzuro wo kuyigarukaho muri Mutarama uyu mwaka nyuma y'imyaka itanu.
Nyuma y'uko ayigarutseho yahise ashyiraho umukozi uzajya amufasha gukoresha imbuga nkoranyambaga ze.
Yavuze ko uyu muntu azajya abanza gusiba ibintu bibi bimusebya mbere y'uko abibona.
https://thechoicelive.com/selena-gomez-yashyizeho-umukozi-uzajya-akora-kumbuga-nkoranyambaga-ze-7072
Selena Gomez akaba yavuze ko igihe yari yararetse gukoresha Instagram, yakoreshaga TikTok kubera ko ariyo habagaho abantu bake bamwanga.
Bieber na Gomez bakaba baragiranye ibihe byiza mu rukundo, kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka 2018 ubwo batandukanaga.
