Bad Bunny yahishuye ibanga ku ndirimbo bivugwa ko yaririmbiye Kendall Jenner

Bad Bunny yahishuye ibanga ku ndirimbo bivugwa ko yaririmbiye Kendall Jenner

 May 22, 2023 - 03:01

Nyuma yo gusohora indirimbo bikavugwa ko ari iyo yaririmbiye Kendall Jenner, Bad Bunny yagize icyo avuga.

Umubano wa Kendall Jenner na Bad Bunny wagiye uharukwaho cyane mu byumweru bishize, aho aba bombi basa nkaho bigaruriye ibitekerezo bya rubanda.

Bagaragaye mu birori bitandukanye bari kumwe, nko ku mukino wa basketball wa Los Angeles Lakers na Golden State Warriors.

Bad Bunny na Kendall Jenner bagaragaye kenshi bari kumwe mu ruhame

Byongeye kandi, Bad Bunny amaze gusohora indirimbo nshya “Where She Goes”, abafana benshi bavuze ko hari byinshi ihuriyeho na Kendall Jenner, bivugwa ko ari urukundo rwe rushya.

Bombi bivugwa ko batangiye gukundana mu ntangiriro z'uyu mwaka, nubwo nta n'umwe wigeze avuga ko akundana n'undi, bityo bikaba bitazwi aho bahagaze kugeza ubu.

Ariko, Bad Bunny  mu kiganiro na Zane Lowe wa Apple Music, yavuze ku bijyanye na gahunda ye y’ahazaza mu mwuga we n’ubuzima bwe bwite.

Yagize ati: "Ubu nishimiye ubuzima bwanjye.Ni iki gikurikiraho? Simbizi. Ubu nishimiye ubuzima bwanjye gusa, mbaho kandi ntuje. ”

Abafana basobanuye ko uku gutuza birenze ubuzima bwe bw’umwuga, bashaka kumvikanisha ko ari akanyamuneza ku rukundo.

Yavuze kandi ku ndirimbo ye iheruka, binavugwa ko yayiririmbiye Kendall Jenner, asobanura imbaraga zihishe inyuma yayo.

Indirimbo byavugwaga ko Bad Bunny yahimbiye Kendall Jenner, we yavuze byamujemo gusa

Yagize ati:”Byanjemo gusa. Nagize icyo gitekerezo, navuga nti:”Reka tubikore ". Ni ko  umuziki umera, ni ukwishimisha. Nahise njya muri studio ndi kumwe n'umusore wanjye ndamubwira nti:” mfite indirimbo nshya”.”

Yashoje agira ati: Nishimiye rwose kwereka isi igihangano cyanjye gishya."