Harmonize yahishuye ibye na Frida Kajala

Harmonize yahishuye ibye na Frida Kajala

 May 5, 2023 - 07:38

Umuhanzi Harmonize yatangaje ko atari we wabaye intandaro yo gutandukana n'umukunzi we Frida Kajala biteguraga kurushinga.

Kera kabaye Icyamamare mu muziki w’Akarere Harmonize yatangaje byinshi ku rukundo rwe na Frida Kajala biteguraga kwambikana impeta.

Uyu muhanzi yagize icyo avuga ku rukundo rwe n'uyu muhanzikazi nyuma y'iminsi mike ishize Frida Kajala avuye muri Kenya aho yakoreye ibikorwa birimo gufasha abatishoboye.

Ubwo Kajala yabazazwaga n’itangazamakuru ku bye na Harmonize yirinze kugira icyo abivugaho, ahubwo atangaza ko ari mu rukundo n’umunyapolitike ukomeye muri iki gihugu.

Ku bw'ibyo, mu butumwa Harmonize yanyujije kuri Instagram yatangaje ko Kajala hari umugabo wari umaze kumwigarurira, ku buryo bari bageze kure kandi yabonaga nta garuriro, kuko ngo Kajala yari asigaye yifuza ko bajya mu mirwano, nyamara we atarabyifuzaga.

Harmonize na Frida Kajala bakanyujijeho

Ati:”Umugabo yaramwandikiye mbibonye aba nk'umusazi anyiyenzaho ngo tube twanarwana, ndavuga nti, oya, sinshaka ko turwana kuko nge ntarwana n'abagore. Niko namubwiye, ndangije musaba gufata telefone ye.”

Harmonize yavuze kandi ko yari mu rukundo bya nyabyo kugera ku rwego yari yarabwiye nyina iby’umukunzi we anahamiriza umubyeyi we ko bishimanye kandi bizahoraho.

Harmonize yumvaga azarushinga na Frida Kajala

Muri rusange, uyu muhanzi akaba yavuze ko yumvaga yiteguye kuzabana na Frida Kajala.

Ikindi kandi yongeyeho ko nta kibazo gikomeye afitanye nuwo batandukanye nubwo byagenze gutyo bazakomeza kuba inshuti.