Jules Sentore yakebuye abafatira amafoto ku mva z'abitabye Imana

Jules Sentore yakebuye abafatira amafoto ku mva z'abitabye Imana

 Jan 22, 2023 - 08:44

Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore yakebuye bamwe bajya ku mva z'abitabye Imana hanyuma bakifotorezaho ndetse bakabishyira ku karubanda n'amagambo barenzaho.

Jules Sentore ubusanzwe wibera mu gihugu cy'ububirigi, kuri ubu ari mu gihugu cy'u Rwanda aho yaje ku mpamvu ze n'umuryango we.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Jules Sentore yakebuye bamwe mu bantu bajya ku mva z'abitabye Imana bagiye kubasura ndetse no kubibuka bagashishikazwa no gufata amashusho aho kwibuka ibikorwa byiza byaranze uwo witabye Imana.

Yagize ati "Ndabasaba mbinginze: Imvugo mukoresha ku mafoto mufata mwagiye gusura Imva za bamwe dukunda batuvuyemo mwazihindura kugirango bitugaragarize ko mwabikoze bibavuye ku mutima naho kwifotoreza ku wagiye ndumva bitari mu muco wacu Murakoze"

Mu minsi yashize, hakunze gukwirakwira Amafoto ya bamwe mu babaga bagiye gusura abitabye Imana ariko ukabona ko bashishikajwe n'amafoto kuruta uwo bagiye gusura. Urugero rwa hafi ni Zari, wiyita Boss Lady wagiye gusura uwari umugabo we witabye Imana ariko kugerayo kwe, bifatira amashusho ubundi baritahira ibintu byababaje abagande benshi.

Ubutumwa Jules Sentore yacishishije ku rukuta rwe rwa Twitter asaba abantu kutajya bakunda kwifotoreza ku mva z'abitabye Imana kuruta kubasura no kubaha icyubahiro bakwiye.

Jules Sentore yagiye mu mahanga i Burayi avuga ko agiye kwagura umuziki we  ndetse ko afite n'ikizere ko azabigeraho.

Ati “Nagiye mu bijyanye n’umuziki wanjye ariko cyane cyane wa Gakondo, hari ikindi cyiciro nifuza ko ugeraho kandi mbona ko mu gihe runaka nzabigeraho.”

Jules Sentore kuri ubu ari mu Rwanda