Simi agiye gusazwa n'umwana we

Simi agiye gusazwa n'umwana we

 May 18, 2023 - 06:36

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Simi yatangaje ko umukobwa we w'imyaka ibiri agiye kumusaza kubera ko abyina nka se.

Umuririmbyikazi wo muri Nigeria Simisola Kosoko wamenyekanye nka Simi mu muziki, yatangaje ko asigaye yumva atishimiye umwana we w'umukobwa.

Simi akaba yatangaje ko impamvu muri iyi minsi yumva nta byishimo namba afite, ari uko umukobwa we w'imyaka ibiri Adejare asigaye izi kubyina nk'umugabo we Adekunle Gold.

Umukobwa wa Simi Adejare ari kubyina nka se bigashavuza nyina

Ku bw'ibyo, mu butumwa uyu muhanzikazi yanyujije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa Gatatu, yagize ati " Nabaye umusazi kubera umukobwa wange abyina nka se."

Impamvu nyamukuru ituma Simi atishimira ko umukobwa we abyina nka se Adeleke Gold, ni uko uyu mugabo amukubita kuburyo bukomeye cyane.

Kuri iyi mpamvu, abafana bakomeza kugira inama uyu muhanzikazi ko yagakwiye guhunga uyu mugabo bakazajya bahuzwa n'umwana gusa.

Simi n'umugabo we ndetse n'umukobwa wabo

Hagati aho Simi akaba yarashakanye na Adeleke Gold ku ya 9 Mutarama 2019, nyuma y'umwaka urenga bakaba barahise bibaruka uyu mukobwa uri kubyina nka se.

Tubibutse ko uyu Adekunle Gold nawe ari umuhanzi muri iki gihugu cya Nigeria mu njyana ya Afrobeats. Amazina nyakuri ni Adekunle Almoruf Kosoko akaba yarabonye izuba ku wa 28 Mutarama 1987.