Umunyarwandakazi wahoze ari umunyamabanga wa Michael Jackson ari mu kababaro

Umunyarwandakazi wahoze ari umunyamabanga wa Michael Jackson ari mu kababaro

 Jan 14, 2023 - 18:05

Umunyarwandakazi Rwaramba Grace wahoze akora kwa Michael Jackson nk'umujyanama we, yashenguwe n'urupfu rw'uwahoze ari umugore wa Michael Jackson bituma akora ku mitima ya benshi.

Uwahoze ari umunyamabanga wa Michael Jackson, Rwaramba Grace nyuma y'igihe kirekire nta kintu asangiza abamukurikira, kuri uyu munsi nibwo yagize ubutumwa acisha ku rubuga rwe rwa Facebook yifuriza iruhuko ridashira uwahoze ari umugore wa Michael Jackson.

Rwaramba yagize ati: ”Uruhukire mu mahoro mukundwa Lisa.” Uyu mubyeyi akaba yarakoreye Michael Jackson kugera yitabye Imana kuwa 25 Kamena 2009.

Uyu mubyeyi Rwaramba Grace akaba yarakoreye n'umuhanzi Michael Jackson kugera ubwo yitabye Imana kuwa 25 Kamena 2009.

Mu mirimo yakoreye iki cyamamare, Michael Jackson harimo kumubera Umunyamabanga anamufasha kurera abana be bamukundaga by'akataraboneka.

Uyu akaba ari Umunyarwandakazi ufite inkomoko mu Burengerazuba bw’u Rwanda ariko akaba yaraboneye izuba mu gihugu cya Uganda. Yahuye na Michael Jackson mu mwaka wa 1997.

Umugore wa Michael Jackson uherutse kwitaba Imana.