Mu buryo butunguranye nyuma y'imyaka 18 mu muziki, itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryatangaje ko rigiye gutandukana buri wese akijyira muri gahunda ze ariko umubano ukaba uzagumaho.
Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2023, nibwo aba basore bagize itsinda rya Sauti Sol bashishimuye inyandiko ndende bayishyira ku ruta rwabo rwa Instagram batangaza ko bagiye gutandukana.
Nyuma y'imyaka 18 Sauti Sol bagiye gutandukana
Sauti Sol ikaba yarigizwe n'abasore bane aribo: Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Savara Mudigi, ndetse na Polycarp Otieno kuva muri 2005 bakorana nk'itsinda.
Aba bamenyekanye mu ndirimbo nka: Sura Yako, Unconditionally Bae, Midnight Train, n'izindi bakaba bemeje ko bagiye no gukora alubumu ya Gatandatu ikaba ari nayo ya nyuma nk'itsinda.
Sauti Sol bazatandukana bamaze gukora ibitaramo mu Burayi ndetse n'Amerika
Tugarutse gato ku nyandiko banyujije kuri Instagram, bakaba bavuze ko bafite ibitaramo mu bihugu byo mu Burayi, USA ndetse na Canada.
Bakaba batangaje ko ibyo bitaramo bizasorezwa i Nairobi muri Kenya ku wa 16 Ukuboza 2023. Ati "Buri gitaramo kizaba ari umwimerere w'abahungu banyu mwakunze."