Lick Lick wamenyekanye cyane mu kugira uruhare runini mu kubaka umuziki nyarwanda by’umwihariko akaba umwe mu bashyize itafari rinini ku muziki wa Meddy na The Ben yongeye kugaruka mu Rwanda cyane ko abantu baherukaga kumuca iryera muri Kanama ubwo yari yaje gufata mu mugongo umuhanzi Meddy wari wapfushije mama we.
Amakuru The Choice Live ifite, avuga ko uyu musore kuri ubu wiyeguriye Imana yagarutse mu Rwanda kuwa 21 Ukuboza 2022 aje gufasha Bad Raama kubaka igitangazamakuru cyo kuri Murandasi yise “Donpodcast”.
Lick Lick yagaragaye mu mashusho yashyizwe kuri Instagram ya Bad Raama agaragaza uyu musore ari mu kazi ke ko gutunganya ibyuma no gufata amashusho.
View this post on Instagram
Icyakora uwahaye amakuru The Choice Live, yavuze ko n'ubwo atazi igihe uyu musore azasubirira muri Leta Zunze Ubumwe za America asanzwe abamo, yavuze ko yazanywe no kugirango abanze ashyire ku murongo iby’iki gitangazamakuru cyo kuri Murandasi, hanyuma anasure inshuti n’abavandimwe bari mu Rwanda.
Lick Lick azwi cyane mu mwuga wo gutunganya amajwi y’indirimbo z’abanyarwanda mu myaka ya 2008 kugeza 2016 ubwo yatangiraga gukora amashusho n’ubundi y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda nka Meddy yakoreye “Slowly”, The Ben yakoreye “Vazi” n’izindi.

Lick Lick yari yaje mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2022 nyuma y'imyaka 10 atarugeramo. Aha yari aherekeje Meddy wari wapfushije mama we.
