Will Smith nyuma yo gusebya Chris Rock arifuza ko bongera kuba inshuti

Will Smith nyuma yo gusebya Chris Rock arifuza ko bongera kuba inshuti

 Apr 30, 2023 - 02:42

Will Smith nyuma yo gukubitira Chris Rock mu birori, arifuza ko bongera kuba inshuti.

Mu 2022, mu birori bya Oscars, Chris Rock yavuze kuri Jada Pinkett Smith, bibaza Will Smith, waje kujya ku rubyiniro akamukubita urushyi. Smith wasabye imbabazi inshuro nyinshi ku byo yakoze, yagiye kuri YouTube maze aravuga, ati:”Niba ubishaka, ndakwizeza ko tuzongera kuba inshuti.”

Will Smith yavuze ko ashaka kongera kuba inshuti na Chris Rock yakubitiye ku karubanda [Getty Images]

Ese inzobere ni iki zivuga ku bucuti dusanishije n'ikibazo cy'aba banyarwenya?

Dr. Frederick Smith, inzobere mu by’imitekerereze ya muntu, akagira uburambe bw’imyaka 15 mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, yasobanuye ko ubucuti bushobora kurangira kubera impamvu zitandukanye. Ibintu nko kwimuka mu mujyi ukajya mu wundi no kurenga ku ndangagaciro za mugenzi wawe, bishobora gutera ibibazo mu bucuti. Ku bijyanye na Smith na Rock, buri wese yumvaga ko yasuzuguwe n’undi mu ijoro rya Oscars.

Dr. Smith yashimangiye akamaro ko gusobanukirwa inkomoko y’umujinya no kwemera uruhare umuntu afite muri ayo makimbirane, agira ati: “Inshuro nyinshi, ntitumenya nyirabayazana nyawe, bityo tukabigereka ku muntu utabikwiye. Uwo ashobora kuba uwo mwashakanye, undi ukomeye, umwe mu bagize umuryango, cyangwa inshuti. ”

Ese ni ryari ubushuti bwangiritse bushobora gusanwa?

Ariko, ubucuti bushobora gusanwa mu gihe impande zombi ziteguye gukora kugira ngo zibigereho. Dr. Smith asaba abanganye kuganira kuri iki kibazo cyangwa gushaka umufasha w’umwuga wabiherewe uruhushya kugira ngo ubucuti bugaruke. Kwiga gusaba imbabazi no kubabarira neza, na byo ni ngombwa mu gusana no gukomeza ubucuti.

Will Smith yakubise Chris Rock urushyi amuziza ko avuze ku mugore we[Getty Images]

Nkuko Dr. Smith yabisobanuye ati: “Kubwira umuntu mbikuye ku mutima nti’:”Mbabarira” bitangiza inzira yo kubabarirana, bivuze ko undi muntu bimuha amahirwe yo kureka amarangamutima y’ibyo wamukoreye.”

Dr. Smith yagize ati: “Igihe kimwe, ntabwo ubucuti bwose bugenewe kuramba, kandi ni byiza kwakira kubura inshuti.”

Mu gusoza, ubucuti bushobora kurangira ku bw’impamvu zitandukanye, ariko kubusana bisaba imbaraga, gusobanukirwa, no kubabarirana. Ariko, ubucuti bwose ntabwo bugenewe kuramba ubuziraherezo, kandi ni ngombwa kwemera iki kintu no gukomeza mu gihe bibaye ngombwa. Nkuko Will Smith yabivuze muri videwo ye yo gusaba imbabazi: “Niba ubishaka, ndagusezeranya ko tuzongera kuba inshuti.”

Chris Rock ntabwo biramenyekana niba we yifuza kongera kuba inshuti na Will Smith [Getty Images]

Chris Rock nta kintu aravuga ku mbabazi Will Smith yamusabye, bivuze ko ntawe uramenya icyo atekereza ku mubano wabo nyuma ya ruriya joro. Byumbikana ko ntawahita yemeza cyangwa ngo ahakane ko batababarirana.