Umunyana Shanitah agiye kujyana mu nkiko abateguye Miss East Africa

Umunyana Shanitah agiye kujyana mu nkiko abateguye Miss East Africa

 Oct 26, 2022 - 16:26

Miss Umunyana Shanitah wabaye nyampinga wa Africa y’iburasirazuba byatangajwe ko agiye kujyana mu nkiko Rena events yateguye miss East Africa itaramuhaye ibyo imugomba.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2022 Visi Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa akaba na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yatangaje ko Miss Umunyana Shanitah agiye kujyana mu nkiko Rena Events itegura iri rushanwa ihagarariwe na Rena Callist kubwo kumwambura ibihembo yegukanye birimo imodoka yo mu bwoko bwa Nissan.

Ibi byatangajwe mu kiganiro aba ba nyampinga bombi bagiranye n’abazwi cyane ku rubuga rwa Twitter [Space] yabaye kuri uyu wa Gatatu mu masaha y’umugoroba kuva ku isaa ya saa kumi nebyiri, bavuze ko uretse kuba Shanitah agiye kujyana mu nkiko abategura iri rushanwa Rena Callist urihagarariye yanambuwe uburenganzira bwo kongera gufatanya na Mutesi Jolly kuritegura.

Jolly uzwiho kutaripfana yavuze ko ntako batagize ngo bagoragoze uyu mugabo waranzwe n’ubunyangamugabo buke kuva iri rushanwa ryatangira.

Jollyabajijwe n’umunyamakuru wa The Choice Live muri iyi Space kubyo kuba Shanitah yaratse amafaranga mu cyimbo cy’imodoka ya miliyoni 44 frw nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iri rushanwa yavuze ko uyu mukobwa yagiye kwaka aya mafaranga Rena Callist urihagarariye amaze igihe amuzengurutsa hirya no hino.

Kugeza ubu iri rushanwa ryashyizwe mu maboko ya Miss Rwanda 20216, Mutesi Jolly nderse The Choice Live ifite amakuru ko ari kwitegura gushaka undi mufatanyabikorwa bazafatanya.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Kuwa 19 Ukwakira 2022 nibwo nyampinga wa Africa y’iburasirazuba 2021 Miss Umunyana Shanitah yatangaje ko abakobwa batagomba gushukwa bizezwa gukorerwa ibitangaza binyuze mu marushanwa y’ubwiza kuko ngo abategura amarushanwa y’ubwiza usanga bafite intego yo kwikungahaza aho gufasha abo bakobwa.

Ibi yabivuze nyuma y’iminsi itari mike atakambira abateguye Miss East African ngo bamuhe ibihembo yatsindiye ariko agaheba.

Nyuma y’iminsi imike Rena Callist yahise abwira The Choice Live ko Umunyana Shanitah ubwe ariwe wasabye amafaranga mu cyimbo cy’imodoka kuko ngo iyo modoka yatwarirwaga ibumoso kandi mu Rwanda zitwarirwa uburyo bityo asaba ingurane y’amafaranga.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)