Benshi batekereje ko iby'ikirego cy'ubushinjacyaha birangiye ku ya 2 Ukuboza 2022, ubwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuraga ko Prince Kid ari umwere ndetse agahita afungurwa by'agateganyo, ariko si ko biri kuko Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro.
Prince Kid yatawe muri yombi bwa mbere muri Mata 2022, abanza guca imbere y'ubugenzacyaha, nyuma yitaba inkiko aburana ku byaha ashinjwa byo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina no Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Yafunzwe by'agateganyo kuva muri Mata 2022, aburana afunze mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro no mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, kugeza afunguwe by'agateganyo kuwa 2 Ukuboza 2022, ubwo hanzurwaga ko ari umwere.

Prince Kid yamaze amezi asaga 7 muri Gereza
Amakuru yizewe agera kuri The Choice Live ahamya ko Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra icyemezo mu rukiko rukuru, bukaba butegereje guhabwa itariki nshya bugomba gusubukuriraho urubanza buzakomeza kuburanamo na Ishimwe Dieudonne 'Prince Kid' n'abunganizi be.
