50 Cent yanze kuripfana ku ntambara ya Chris Brown Quavo

50 Cent yanze kuripfana ku ntambara ya Chris Brown Quavo

 May 1, 2024 - 16:26

Mu gihe hashize iminsi ishize byavuzwe ko Chris Brown yaba yaraguze amatike menshi cayne y'igitaramo cya Quavo kugira ngo atabona abafana, 50 Cent yanze kuryumaho nyuma y'uko na we yigeze kuvugwaho amanyanga nk'ayo.

Umuraperi 50 Cent yagize icyo avuga mu makimbirane ya Chris Brown na Quavo, avuga ko ayo makimbirane yafashe indi ntera ku buryo byanasenya ubucuruzi bwa muzika.

Ubwo yavugaga ku mashusho amaze iminsi acacikana agaragaza mu gitaramo cya Quavo intebe zambaye ubusa, 50 Cent yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati:"Noneho aya makimbirane amaze gufata indi ntera.”

Ni nyuma y’uko bivuzwe ko Chris Brown ari waba waguze amatike yose yo mu gitaramo cya Quavo kugira ngo hatagira umuntu witabira igitaramo cy’uyu muraperi badacana uwaka.

50 Cent abona ibya Chris Brown na Quavo bikomeje kugera kure

Izo nkuru zikimara gusohoka, benshi bahise ibibuka inkuru zo muri 2018, yavugaga ko 50 Cent na we yaguze amatike agera kuri 200 yo mu myanya y’imbere mu gitaramo cya Ja Rule, na we badacana uwaka kuva muri za 90.

Amakimbirane ya Quavo na Brown yatangiye mu 2017 nyuma yuko Quavo bivugwa ko yakundanye n'uwahoze ari umukunzi wa Brown Karrueche Tran.