Rick Ross uzwi ku izina rya “The Biggest Boss,” binyuze ku banyamategeko be yohereje ibaruwa asaba ko iyo filime ihagarikwa. Iyi filime nayo yari yiswe “The Biggest Boss” yagombaga kunyuzwa ku rubuga rwa Remy Ma rwitwa The Remy Network.
Rick Ross avuga ko iri zina risa n’irye ku buryo rishobora kuyobya abafana, bagakeka ko yaba afite aho ahuriye n’iyo filime. Yanagaragaje ko hari ibice by’umuziki we bivugwa ko byakoreshejwe nta burenganzira yatanze.
Ku ruhande rwa Remy Ma, abamuhagarariye batangaje ko atari azi ko uyu mushinga ushobora guteza ibibazo, ndetse ko yubaha cyane umubano amaze imyaka irenga 20 afitanye na Rick Ross, bityo ko atari kubikora agamije kumwangiririza izina.
Bivugwa ko akimara kumenya iki kibazo, Remy Ma yahise akuraho iryo zina ku rubuga rwe, anatangira kuganira na Rick Ross kugira ngo iki kibazo gikemurwe mu mahoro.
Banongeyeho ko bagiye kunoza uburyo basuzuma imishinga yabo mbere yo kuyishyira hanze, kugira ngo hirindwe ibibazo nk’ibi mu gihe kizaza.
Iyi filime bivugwa ko ishingiye ku nkuru y’umupolisi wiba amateka y’umucuruzi w’ibiyobyabwenge akabivamo akaza gukora umuziki wa rap, ibintu bamwe babonye bisa n’ubuzima bwa Rick Ross wahoze ari umucungagereza mbere yo kuba umuraperi.
Nubwo hatangiye kugaragara impaka kuri uyu mushinga, impande zombi zigaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo mu bwumvikane, hagamijwe kurinda izina n’umurimo bya buri wese.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
