Yavutse ku wa 10 Werurwe 1940 muri Ryan, Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu bwana bwe, Norris yari umwana ucecetse, udakunda siporo kandi wabayeho mu buzima bugoranye bwatewe n’ibibazo by’umuryango, by’umwihariko se wakundaga kunywa inzoga cyane.
Ibi byatumye akura afite ipfunwe n’isoni nyinshi, ariko nyuma yaje kubihindura imbaraga zo kwiyubaka.
Muri 1958, yinjiye mu ngabo zirwanira mu kirere za Amerika (Air Force), aho yoherejwe muri Koreya y’Epfo. Ni ho yatangiriye kwiga umukino wa Tang Soo Do, anahahererwa izina rya “Chuck”.
Agarutse muri Amerika, yakomeje imyitozo ndetse aza kuba umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi, atsinda amarushanwa menshi ya karate ndetse aba uwambere mu gihe cy’imyaka itandatu ikurikirana.
Yanashinze uburyo bwe bwihariye bw’imikino njyarugamba bwitwa Chun Kuk Do (ubu buzwi nka Chuck Norris System).
Muri 1972, Bruce Lee yamuhaye amahirwe yo gukina muri filime The Way of the Dragon, aho yakinnye ari umwanzi we. Iyi filime ikaba ari yo yamufunguriye amarembo yo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma yaho, yakinnye filime zakunzwe cyane zirimo: Breaker! Breaker!, Good Guys, Wear Black, na The Delta Force. Mu myaka ya 1980, yabaye umwe mu bakinnyi ba filime z’imirwano bari bakomeye cyane ku isi muri icyo gihe.
Muri 1993, yamenyekanye cyane kurushaho binyuze muri filime y’uruhererekane Walker, Texas Ranger, yamaze imyaka myinshi ikundwa n’abatari bake ku isi.
Muri 2005, izina rye ryongeye kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu byiswe “Chuck Norris facts”, byari amagambo agaragaza imbaraga ze zidasanzwe bamwitiriraga. Ibi byatumye aba icyamamare no mu rubyiruko rwo mu bindi bikorwa, atari gusa mu bakunzi ba sinema.
Chuck Norris yashinze umuryango wa Kickstart Kids, ufasha abana kwirinda ibiyobyabwenge no kubaka icyizere binyuze mu mikino njyarugamba. Yanagize uruhare mu bikorwa byinshi by’ubugiraneza birimo gufasha abasirikare bakomerekeye kurugamba ndetse n’imiryango itishoboye.
Kuwa 19 Werurwe 2026, Norris yajyanywe mu bitaro muri Hawaii nyuma yo kuremba bikomeye, aza no guhita yitaba imana,aho umuryango we watangaje inkuru y’urupfu rwe ku mugaragaro ku munsi wakurikiyeho kuwa 20 Werurwe 2026.
Chuck Norris azahora yibukwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere sinema z’imirwano no kwamamaza imikino njyarugamba ku isi,ndetse nk’umuntu wavuye mu buzima bugoye akaba icyitegererezo cy’uko umuntu ashobora gutsinda ibimuca intege akagera ku rwego rwo hejuru.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
