Miss Kalimpinya yagaragaye mu birori byo kumurika imideli mu Busuwisi

Miss Kalimpinya yagaragaye mu birori byo kumurika imideli mu Busuwisi

 May 7, 2023 - 06:08

Ibirori biri kubera I Genève mu Busuwisi byo kumurika imideli Afrodyssée kuva ku wa 5-7 Gicurasi 2023, byitabiriwe na Miss Kalimpinya Queen.

Uyu mukobwa ukorera sosiyete ihanga imideli mu Rwanda yitwa Asantii inamaze kuzamura izina, yavuze ko yagiye nk'umwe mu bakozi b'iyi sosiyete.

Ati “Ndi hano nk’umukozi wa Asantii, twagiye kumurika imideli yacu muri Afrodyssée, aha hakoraniye abahanzi b’imideli baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, rero natwe ni uko twisanzeyo.”

Ku mugoroba wo ku wa 5 Gicurasi 2023 ni bwo habaye imurika ry’imyenda itandukanye ari nabwo berekanye imyenda ya Asantii kimwe n’abandi bahanzi b’imideli batandukanye.

Queen Kalimpinya ni umunyarwandakazi wamenyekanye cyane mu bakobwa bahatanaga ikamba rya Miss Rwanda mu 2017 aho yaje no kwegukana ikamba ry'igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda. Si ibyo gusa kandi kuko yongeye kuvugwa mu bitangazamakuru binyuranye ubwo yagaragaraga mu banyarwandakazi bake bitabiriye umukino wo gusiganwa ku modoka.

Mu gusiganwa ku modoka, Uyu mukobwa yakinnye amasiganwa akomeye nka 'Huye Rally, ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’, ‘Nyirangarama Sprint Rally’ na “Sprint Rally All Star 2022”.

Ibikorwa byo kumurika imideli birasozwa kuri uyu wa 7 Gicurasi.