Umuryango we wemeje aya makuru, uvuga ko yapfuye asinziriye azize impamvu zisanzwe, unagaragaza ko watewe agahinda gakomeye n’urupfu rwe.
Mu itangazo basohoye bagize bati: “Tubabajwe no kubamenyesha ko umuvandimwe wacu n’umuhungu wacu, Nicholas Brendon, yitabye Imana. Yapfuye asinziriye.”
Uyu mukinnyi yamenyekanye cyane ku izina rya Xander Harris, umwe mu bantu b’ingenzi muri Buffy the Vampire Slayer, yakinnye kuva mu 1997 kugeza mu 2003. Uru ruhare rwatumye aba icyamamare ku isi hose.
Uretse iyi filime y’uruhererekane, yanagaragaye muri filime zitandukanye zirimo Psycho Beach Party na Survivor Island, ndetse anakinira izindi zizwi nka Private Practice na Criminal Minds.
Muri myaka ishize, Nicholas Brendon yari yarabonye ko afite indi mpano mu gushushanya no gukora ubuhanzi, aho yakundaga gusangiza ibikorwa bye muri iyi myuga abafana be.
Nubwo ubuzima bwe butigeze bubura imbogamizi zirimo ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no kunywa ibiyobyabwenge mu myaka yashize,umuryango we wavuze ko yari ari mu nzira yo kwiyubaka, afata imiti kandi afite icyizere cy’ejo hazaza.
Mbere y’urupfu rwe, yari yarigeze guhura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima birimo ikibazo cy’umutima n’indwara ya Cauda equina syndrome, ifata imitsi yo ku mugongo igira ingaruka ku kugenda no kumva.
Urupfu rwa Nicholas Brendon rusize icyuho mu ruganda rwa sinema, cyane cyane ku bakunzi ba Buffy the Vampire Slayer bamukurikiranye imyaka myinshi ishize.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
