Kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023, Dj Briane na Kenny Sol bahagurutse i Kigali berekeza mu gihugu cy'u Burundi mu bitaramo bibiri bafite birimo ikizabera i Bujumbura ku wa 10 Gashyantare 2023, aha bakazahava berekeza i Gitega ku wa 11 Gashyantare 2023.
Kenny Sol yavuze ko ikimujyanye ari guha abarundi ibyishimo nyuma y'uko abonye ahafite abakunzi benshi bahoraga bamusaba kuza kubaha ibyishimo.
Ati “Ni umugisha kujya gutaramira i Burundi, ni inshuro yanjye ya mbere ngiyeyo kandi nizeye ko abakunzi banjye bazishima kurushaho. Njyanye na DJ Brianne nibaza ko na we azashimisha abantu banjye.”
Dj Briane umaze igihe gito avuye i Burundi, yatangaje ko intego afite ari guha abarundi ibyishimo nkuko ubushize babigenje ndetse akarushaho anavuga ko umuziki wa Kenny Sol ukunzwe cyane.
ati “Umuziki wa Kenny Sol barawukunda kandi rwose bazishima. Hari abahanzi usanga baragiye i Burundi indirimbo zabo zitazwi, gusa uyu we ndabizi abazitabira igitaramo cye bazishima.”

Kenny Sol na DJ Briane berekeje i Burundi.
