Turahirwa Moses yongeye kurikoroza

Turahirwa Moses yongeye kurikoroza

 Apr 27, 2024 - 12:22

Umunyamideli Turahirwa Moses washinze inzu ya Moshions ikora ibinyanye n'imideli yambika abantu batandukanye barimo n'abayobozi muri Africa, yongeye kurikorozakubera ubutumwa yanditse asa n'ugaragaza ko ari umukobwa.

Mu butumwa uyu Moses yanyujije ku rukuta rwe rwa X ubwo yari agiye kwerekeza mu gihugu cya Kenya, amenyesha abaturage baho ko agiye kubageraho abazaniye imyenda y'akataraboneka abashishikariza kuzaza kumugurira bakamuha mafaranga nka mushiki wabo, mu gihe bizwi ko mushiki w'umuntu aba ari umukobwa.

Yagize ati "Nairobi, umwenda w'umukiro imandwa yawubazaniye...muze muri benshi, mubwire n'abarwayi baze mbakize. Munkozeho izo Mpesa nka mushiki wanyu nimanukire."

Moses akunze kuvugisha abantu benshi bitewe n'uko akunze gukora ibikorwa bica amarenga ko yaba ari mu bakunda abo bahuje ibitsina, ibintu bitemewe mu Rwanda.

Uyu musore Kandi aherutse kujyanwa mu nkiko ashinjwa gukoresha impapuro mpimbano bitewe n'uko yari yashyize abantu mu rujijo ubwo yashyiraga hanze urupapuro rwe rw'inzira bigaragara ko yahinduje igitsina akaba umugore.