Kanye West byongeye kumukomerana

Kanye West byongeye kumukomerana

 Apr 28, 2024 - 09:31

Umuraperi Kanye West (Ye) byongeye kumukomerana aho yajyanywe mu nkiko ashinjwa n’uwahoze ari umukozi we w’umwirabura kumwirukana amuziza ko yanze kogosha imisatsi ye kubera imyemerere yo mu idini rye, nyamara atarajyaga abikorera abazungu.

Benjamin Deshon Provo, wahoze akora akazi ko gucunga umutekano kuri Donda Academy, ikigo cy’ishuri cya Kanye West, yajyanye ikirego mu rukiko ashinja Kanye West guhohotera abakozi b’abirabura ndetse akaba yaramwirukanye igitaraganya amuziza ko yanze kogosha imisatsi ye.

Provo wakoreye Kanye West kuva mu 2021, mu kirego yatanze mu rukiko rw’I Los Angele, yavuze ko ibikorwa bigayitse Kanye West yamukoreraga birimo kumwirukana kuko yanze gukata imisatsi ye byamugizeho ingaruka mu buryo bw’amarangamutima. Yavuze ko Kanye West yamusabye kwiyogoshesha arabyanga kubera imyemerere ye yo mu idini rya Islam.

Uyu mugabo kandi yagaragaje ko abazungu bahembwaga amafaranga meshi kurusha abirabura, aho abazungu babarirwaga amadorali atanu ku isaha nyamara nta mwirabura washoboraga kuyahabwa.

Ni kenshi uyu mugabo yagiye aregwa ibirego byinshi bishingiye ku ivangura ruhu yakoreraga abirabura b’abakozi, abarimu n’abanyeshuri babaga kuri kuri icyo kigo, ndetse mu mwaka wa 2023, uwahoze ari umwarimu kuri icyo kigo na we yatanze ikirego ko Kanye West yigeze kubabuza gukoresha ibitabo by’abirabura muri iri shuri ndetse iki kirego kizasubukurwa muri Mata 2025.

Iri hohoterwa uyu mugabo akomeza gushinjwa yagiye akorera abirabura, bigenda bihuzwa n’amashusho yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umuryango we udakomoka mu birabura, ahubwo ari mu buhinde.

Kanye West arashinjwa kwirukana umukozi we kuko yanze kwiyogoshesha