Pastor Akim wahanuye ubukwe bwa Papa Sava na Mama Sava, arashinjwa ubwambuzi n'uburiganya

Pastor Akim wahanuye ubukwe bwa Papa Sava na Mama Sava, arashinjwa ubwambuzi n'uburiganya

 Apr 26, 2024 - 11:40

Pastor Akim Hulleman umaze iminsi avugisha benshi kubera ubuhanuzi bwe ku bukwe bwa Papa Sava na Mama Sava, arashinjwa kwitwaza ubuhanuzi n'amasengesho akambura abantu na duke bari bifitiye.

Pasiteri Akim Hulleman Mbarushimana wo mu Itorero Blessing Milacles Church i Kanombe, ni umwe mu bamaze iminsi bagarukwaho cyane mu Rwanda, nyuma yo guhanurira Umunyana Annalisa uzwi nka Mama Sava ko azarongorwa na Niyitegeka Gratien uzwi muri cinema nka Papa Sava.

Uyu mugabo yatangiye kugarukwaho cyane kuva mu ijoro rya tariki 18 Mata 2024, ubwo hacicikanaga amashusho y'iminota 38 n'amasegonda 30, ahanurira abantu batandukanye muri urwo rusengero ruherereye i Kanombe.

Muri aya mashusho niho ku munota wa karindwi ahagurutsa Mama Sava akamubwira uko Imana yamweretse ibyo amaze iminsi acamo, ndetse akamuhishurira ko agiye gutandukana n'umugabo we maze akazakora ubukwe bw'igitangaza na Papa Sava, aya mashusho akaba yarafashwe mu mwaka ushize ataratandukana n'umugabo we.

Kimwe mu bikurura abantu kwa Pastor Akim ni ubuhanuzi

Gusa ibi byateje impagarara hirya no hino, aho Mama Sava ubwo yakunze kugaragaza ko atishimiye na gato ubu buhanuzi yitwa ubw'ibinyoma, ndetse na Papa Sava nawe akagaragaza kutabyizera. Gusa abantu batandukanye bagiye babagira inama yo gutegereza, bakavuga ko niba ari Imana yabivuze koko bizaba.

Mu gihe benshi bagishidikanya ku buhanuzi bw'uyu mugabo, nibwo haje umunyarwandakazi wahaye ubuhamya The Choice Live avuga ko Pasiteri Akim ari umutekamutwe, aho avuga ko yamuriye amafaranga we na mukuru we mu buryo bw'uburiganya, ndetse bikaba byaratumye n'ibikorwa yari afite by'ubucuruzi bihagarara.

Byagenze bite?

Umukobwa witwa Betty Ntezimana avuga ko uko yagiye gusengera kwa Pasiteri Akim agasanga akora ibitangaza, bigahuza nuko nawe yari akeneye umukozi w'Imana wamusengera, akamugana atyo.

Betty bwa mbere ajya gusengera mu Itorero Blessing Milacles Church riherereye i Kanombe, hari muri Gicurasi 2023 aho yari yararitswe n'inshuti ye, nk'uko inshuti yawe mudasengera hamwe ishobora kugutumira.

Agerayo, yasanze Pasiteri Akim ari gukora ibitangaza bitandukanye harimo no gukiza abantu bari barwaye Sida, indwa ubusanzwe abahanga bavuga ko nta muti nta n'urukingo igira[Ariko abemeramana bemera ko nta kinanirana imbere ya Rurema].

Nyuma yo kubona imbaraga z'Imana ziri muri uyu mugabo, Betty yasubiyeyo ku wundi munsi anajyanye na mukuru we, ngo nawe amwereke ahantu yabonye imbaraga z'Imana, gusa mbere yo kujyayo uyu mukuru we yabanje guhamagara Akim amubwira ko bifuza ko yabasengera.

Bageze mu rusengero!

Uwo munsi Pasiteri Akim yuzuye amavuta atangira guhanura nk'uko asanzwe abikora, avuga ko hari nimero Imana imweretse, bityo ko agiye kuzivuga maze nyirazo uro aho agahaguruka. Nibwo yahise avuga za nimero za mukuru wa Betty nawe arahaguruka.

Pasiteri Akim yamubwiye ko Imana imweretse ko ku munsi ukurikiyeho bari gukora impanuka murumuna we agapfa, ndetse ko Imana imweretse bari i Rusororo ariwe utwaye indabo bajya gushyingura murumuna we, ariko Imana ikaba ikuyeho iyo mpanuka yari guhitana umuvandimwe we.

Amateraniro arangiye aba bombi basanze uyu mupasiteri basaba ko yabasengera byimbitse, abasaba kujya hanze aho bakagura imitobe[juice] 13 n'amacupa y'amazi 14 [muri boutique y'urusengero] maze akabisengera bakabijyana.

Ntabwo yagarukiye aho kandi, kuko aba bombi yababwiye ko bakwiye gutanga ibihumbi 100 Frw [ibihumbi 50 Frw kuri buri umwe], iryo rikaba ituro kuko Imana yabakuriyeho ibyago byari imbere yabo, ndetse ababwira ko n'ibikorwa byabo bigiye kugenda neza.

Betty na mukuru we bahise bakanda akanyenyeri bamuha ayo mafaranga ibihumbi 100 Frw, maze barataha, ariko avuga ko bageze imbere bavuze bati uyu muntu aturiye amafaranga mu bintu by'ubugoryi.

Pastor Akim yamenyekanye cyane nyuma yo guhanurira Mama Sava na Papa Sava

Nyuma yo kumuha amafaranga

Betty avuga ko Pastor Akim wari warabijeje ko ibintu bigiye kugenda neza haba mu bucuruzi babonye nta kigenda, agahitamo gushaka kongera guhura nawe ngo yongere amusengere ariko bikanga, kuko yamuhamagaraga akamubwira ngo azagaruke amusengere, ariko bikarangira atamusengeye.

Uyu mukobwa avuga ko Pastor Akim ateye, ngo iyo amaze kugukuraho icyo yashakaga, igikurikira ni kutongera kuguha umwanya .

Kuki amwita umutekamutwe?

Uyu mukobwa avuga ko abantu akoresha muri ibyo bitangaza n'ubuhanuzi aba ari abantu bavuganye mbere, cyangwa hari amakuru asanzwe abafiteho.

Urugero ajya kuvuga ko Imana imweretse nimero, yavuze izo bari bamuhamagaje mbere y'amateraniro bamubwira ko bakeneye ko aza kubasengera.

Ikindi ibibazo yagiye avuga aba bombi bari bafite, Betty avuga ko yigeze kubivuga mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, aho yavugaga ko akeneye umukozi w'Imana wamusengera ikamukuraho ibintu bya karande z'umuryango.

Bityo ashingiye kuri ibi byose, Betty avuga ko Pastor Akim Hulleman Mbarushimana ari umutekamutwe, ndetse avuga ko nyuma yo kumuha amafaranga no kumwizeza ko ibikorwa bye bigiye kugenda neza, byose ngo byasubiye hasi.

Betty ahamya ko ubuhanuzi bwa Pastor Akim ari ibinyoma