Dj Brianne agiye kongera kubagwa

Dj Brianne agiye kongera kubagwa

 Apr 26, 2024 - 09:01

Dj Briane umaze kwamamara mu Rwanda kubera ubuhanga afite mu kuvanga imiziki ndetse no kutaripfana mu gutanga ibitecyerezo, nyuma yo kubagwa bwa mbere bikagenda neza, yatangaje ko bitararangira ahubwo vuba asubira kwa muganga akongera kubagwa ari na yo operasiyo ya nyuma.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, Briane yahishuye ko abantu bari bazi ko byarangiye ariko agomba gusubira kwa muganga akongera kubagwa bwa kabiri ari nabwo bwa nyuma, gusa ntiyashatse gutangaza igihe yaba azagirayo dore ko no ku nshuro ya mbere byamenyekanye umunsi yabazweho.

Ku itariki ya 01 Mata 2024 nibwo Briane yerekeje ku bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe aho yari agiye kubagwa ku gifu bakagabanyaho ibinure byari biriho bigatuma ahora aribwa mu nda, dore ko ngo uburwayi bwo mu nda yari abumaranye iminsi ariko atazi ikibitera nyuma nibwo yaje kubwirwa n’abaganga ko biterwa n’ibyo binure byabayeho byinshi ku gifu.

Ni igikorwa cyamaze amasaha agera ku munani gusa nyuma yaje gutangaza ko byagenze neza ndetse amerewe neza.

Dj Briane agiye kongera kubagwa