Yigeze kumushyira umwana mu kabari! Uko ikibazo cya Bruce Melodie na Diane cyagiye gikura

Yigeze kumushyira umwana mu kabari! Uko ikibazo cya Bruce Melodie na Diane cyagiye gikura

 Apr 27, 2024 - 10:22

Ikibazo cya Bruce Melodie na Agasaro Diane bivugwa ko babyaranye umwana akanahabwa rimwe mu mazina ya Bruce Melodie kimaze imyaka igera ku munani kitarakemuka, ndetse muri iyi myaka yose hagiye hagaragaramo amakimbirane hagati y’impande zombi ubundi bakabiceceka, ibyaje kugera aho Agasaro Diane ashyira umwana Bruce Melodie mu kabari bikaza kuvukamo induru.

Mu 2015, ubwo Agasaro Diane yari akuriwe nibwo hatangiye kuvugwa inkuru ko yaba atwite umwana wa Bruce Melodie gusa icyo gihe Bruce Melodie yabyamaganiye kure avuga ko uwo mukobwa atanamuzi rero ko abo babivuga ari abashaka kumuharabika gusa.

Ubwo uyu mwana yari agize amezi abiri, mu 2015, Bruce Melody wari wakomeje guhakana ko uyu mwana atari uwe, Diane byamwanze mu nda afata umwana amushyira Bruce Melodie aho yari mu kabari ishimana n’inshuti ze kuko uwo munsi ari bwo yari yamuritse studio ye yise Igitangaza. Diane yaje yarubiye azana umwana mu kabari avuga ko ataje kunywa ahubwo aje kureba Melodie se w’umwana ngo amumusigire cyangwa amuhe indezo.

Muri ayo masaha ibyari ibyishimo byahindutse induru, abantu barahurura, Bruce Melodie niko guhita yinjira muri Studio ye arifungirana ndetse ahita akuraho na telephone.

Diane yagumye aho hanze afata umwana amuryamisha ku modoka ya Bruce avuga ko ahava ari uko asohotse bagakemura ikibazo gusa byaje kugera mu gicuku abantu bararambirwa barataha umukobwa asigara aho, mu by’ukuri yashakaga ko Polisi yabinjiramo.

Bruce Melodie ahakana ko umwana ari uwe

Nyuma uyu mukobwa yaje kujya mu buyobozi, gusa Bruce Melodie we amusaba ko bazajya gupimisha uturemangingo ndangasano bakamenya ukuri gusa ubwo umunsi wageraga uyu mukobwa ntiyabonetse avuga ko umunyamategeko we adahari, ko bazafata undi munsi.

Icyo gihe Bruce Melodie yakomeje guhakana ndetse avuga ko uyu mukobwa bataziranye, icyakora ari umufana we gusa, nubwo Diane we atahwemye kugaragaza ibimenyetso ko baziranye ndetse aza no kuzana amajwi baganira basabana imbabazi aho kwandagazanya.

Mu 2016 na 2020, Bruce Melody ubwo yongeraga kubazwa kuri iki kibazo yakomeje kubihakana yivuye inyuma avuga ko we adashobora kwihakana umwana, avuga ko abana be bazwi.

Ibi bibazo bahoragamo byatumaga uyu mwana aba mu buzima bubi, ibyaje gutuma umugiraneza w’umunyamakuru asaba ko uyu mwana yamwiyandikishaho akamuhabwa akajya kumurera ndetse niko byagenze kuko kugeza n’ubu nibo bakimurera kuko Mama we ari muri Uganda.

Kuri ubu uyu mugore yongeye kuzura akaboze yifashisha umunyamategeko we yandikira ibaruwa Bruce Melodie na 1:55 AM basaba kumukemurira ikibazo akamuha indezo byanananira akagana inkiko, gusa kugeza ubu Bruce Melodie nta kintu aratangaza ku bijyanye n’iyi baruwa.

Agasaro Diane ahamya ko umwana yabyaye ari uwa Bruce Melodie, akamusaba indezo