Uko label 1:55 AM yaje mu kibazo cya Bruce Melodie na Agasaro Diane

Uko label 1:55 AM yaje mu kibazo cya Bruce Melodie na Agasaro Diane

 Apr 29, 2024 - 20:56

Umunyamategeko wa Agasaro Diane yavuze impamvu bahisemo kwandikira ibaruwa Bruce Melodie bakayishyikiriza na label abarizwamo ya 1: 55 AM, nikizakorwa Bruce Melodie natubahiriza ibiri mu baruwa.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda hakwiriyemo ibaruwa ya Agasaro Diane wabyaranye umwana na Bruce Melodie yamwandikiye hamwe na label abarizwamo ya 1:55 AM, ariko iyo baruwa yandikwa n'umunyamatego we Turahirwa Theogene.

Muri iyi baruwa, Diane asaba ko Bruce Melodie yamuha indezo kuko arimo kurera umwana wenyine ndetse akamwibutsa ko yagiye amusaba ko baganira inshuro nyinshi ngo bakemure icyo kibazo ariko bikananirana.

Abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu label Bruce Melodie abarizwamo iza muri iki ikibazo, ari byo byatumye THE CHOICE LIVE, ivugana na Turahirwa Theogene, kugira ngo avuge impamvu yabyo. Yabanje kwemera ko ibaruwa ari bo bayanditse, ariko avuga ko nk'umunyamategeko, ibyo akora aba yabisabwe n'umukiriya we.

Theogene, yavuze ko impamvu mu ibaruwa bamenyesheje 1:55 AM, ari uko ari ho Bruce Melodie abarizwa, bityo ko batakora ikintu batabamenyesheje kandi ari bo bamufite mu nshingano.

Yunzemo ko iyo ukorana ahantu, bashobora ku kumenyesha ikintu runaka babicishije aho ubarizwa, ati "Ibyo nta kibazo kibirimo kuko ntacyo dusaba 1:55." Yanavuze ko nta mafaranga yigeze agenwa yo kuba Bruce Melodie yaha Diane, kuko ngo byose bikiri mu bwumvikane. 

Abajijwe ikizakurikira Bruce Melodie naramuka adasubije iyi baruwa, yavuze ko ubundi mu mategeko mbere y'uko umuntu mujya mu nkiko mubanza kuganira, kandi ngo nibyo bakoze, bityo rero ngo ibyo nibyanga, hazakorwa icyo amategeko ateganya, bajye mu nkiko.

Kurikira ikiganiro cyose kuri You Tube Channel hano hasi