Papa Sava, Clapton Kibonge n’abandi baherekeje Fofo na Daniel barushinze- Amafoto

Papa Sava, Clapton Kibonge n’abandi baherekeje Fofo na Daniel barushinze- Amafoto

 Oct 2, 2022 - 18:15

Niyomubyeyi Noella wamamaye muri sinema nyarwanda ku izina rya Fofo yarushinze na Daniel bari bamaze igihe baryohewe n’urukundo.

Kuri icyi cyumweru tariki 02 Ukwakira 2022 nibwo Niyomubyeyi Noëlla wamamaye muri filime nyarwanda by'umwihariko  “Papa Sava” yakoze ubukwe n’umusore bemeranyije kubana ubuziraherezo witwa Daniel Niyigena.

Iyi ntambwe ikomeye ku buzima bwabo yabanjirinjwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bwa Mlimani Garden ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gusaba no gukwa, abageni, Fofo na Daniel n’ababaherekeje, bagiye gusezerana imbere y’Imana n’abantu muri hotel Sainte Famille ndetse aha ni naho hakiriwe inshuti n’abavandimwe.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Ni ibirori byari bibereye ijisho kandi inshuti n’abavandimwe ku mpande zombi babukereye. Bamwe mu nshuti za hafi za Fofo by’umwihariko abo babana muri sinema bari babukereye harimo Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, Mama Sava, Dig Dig, Clapton Kibonge, Uwamahoro Antoinette n’abandi.

Fofo usanzwe avugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram kubera ikimero cye, yatangiye umwuga wa sinema muri 2016 ubwo yagaragaraga muri filime yitwa “Vurunga high school”, kubera Impano idasanzwe yagaragaje yaje kwamamara atangira guhabwa imyanya mu yandi ma filime kugeza ahawe umwanya muri “Seburikoko” ica kuri televiziyo y’igihugu na “Papa Sava” yashimangiye ubuganga bwe. Kuri ubu ni umwe mu babikora neza kurusha abandi muri iki gisata.

Fofo wari umaze imyaka itatu akundana na Daniel bashyize barashyingiranwa.

Inshuti za Fofo by'umwihariko abo babana muri sinema barimo Papa Sava, Clapton Kibonge n'abandi bamuherekeje.

Fofo asanzwe ari umwe mu bavugisha benshi kubera ikimero cye.[ Amafoto: Igihe]