Nyuma y'iminsi atavugwa P.Diddy yongeye kugaruka mu itangazamakuru

Nyuma y'iminsi atavugwa P.Diddy yongeye kugaruka mu itangazamakuru

 May 11, 2024 - 19:01

Nyuma y'uko mu minsi yashize umuraperi P. Diddy ari umwe mu bahanzi bahuye n'ibihe bitoroshye kubera ibirego bijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uyu muhanzi yongeye kugaruka mu itangazamakuru, nyuma y'iminsi mike atavugwa muri iyo saga y'imanza.

Nyuma y’iminsi  bisa n’ibicecetse, saga y’umuhanzi w’icyamamare muri hip-hop Sean Combs, uzwi ku izina rya P. Diddy, yatangiye bundi bushya,  aho bamwunganira batanze icyifuzo mu rukiko basab urubanza rwe na bagenzi be babiri baregwamo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 17 rwateshwa agaciro, bsobanura ko ibyo birego byose ari ibinyoma.

Nyuma y'iminsi atavugwa P. Diddy yagarutse asaba ko bimwe mu byo aregwa byateshwa agaciro

Nk’uko urubuga AP News ibitangaza, ngo uru rubanza rwatangiye mu Kuboza 2023 ruvuga ko Diddy na bagenzi be basambanyije umukobwa witwa Deo mu 2003 muri sitidiyo i New York.

Uretse ibyo, uyu muhanzi yigeze kandi guhakana ibirego byose bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram asobanura neza ko arimo akora kuri iki kibazo kandi ko ukuri kose kuzamenyekana.

Uyu ni umwaka utoroshye kuri uyu muraperi, kuko tariki 25 Werurwe 2024 amazu ye ari I Los Angeles na Miami yasatswe n’inzego zishinzwe umutekano mu gihugu mu rwego rwo gukora iperereza  ku birego byo gucuruza amashusho y’urukozasoni aregwa.

Diddy kadi agiye akurikranwaho ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva mu mwaka ushize wa 2023, mu gihe mu bamushinjaga harimo n’uwahoze ari umukunzi we Cassie.