Mu kiganiro n'itangazamakuru Volodymyr Zelensky yavuze ko ibiganiro by'amahoro byo mu Ugushyingo 2024 bizabera mu Busuwi byo guhagarika intambara bamazemo imyaka irenga ibiri, Abarusiya nabo bazabitumirwamo kandi ko biteguwe kuganira nabo.
Ni nyuma yuko hari ibindi biganiro byo guhagarika iyi ntambara n'ubundi byabereye mu Busuwisi mu minsi ishize ariko u Burusiya bukaba butaratumiwe, ibyo bwafashe nko kwikoza ubusa ko ibyo biganiro ntacyo byageraho batabigizemo uruhare.
Nubwo Zelensky yemeye ko yagirana ibiganiro by'amahoro na Vladimir Putin, yagaragaje ko ibyo bitafatwa nk'intege nke kuri Ukraine, ahubwo ko nabo bifuza ko intambara ihagarara.
Magingo impande zombi zikaba zarashyizeho ibigomba kugenderwaho kugira ngo intambara irangire nubwo bigaragara ko buri ruhande ruheza inguni ku buryo ntawiteguye kuba hari ibyo yakwigomwa.
Nko ku ruhande rwa Ukraine, basaba ko ingabo z'u Burusiya zigomba kurekura ibice byose bafashe kugera no kuri Crimea bwafashe mu 2014 ubundi noneho ibiganiro by'amahoro bigatangira.
Nyamara ku ruhande rw'u Burusiya nabo batangaza ko Ukraine igomba kwemera ko ibice byose bwafashe birimo Luhansk, Zaporizhzhia, Donesky, na Kherson ko bitagomba kuganirwaho, Ukraine kandi ikemera ko itazajya muri OTAN, noneho ibiganiro by'amahoro bikaba byabona gutangira.
