Ni gute Afrique yisanze asigaye akora indirimbo ntizimenyekane?

Ni gute Afrique yisanze asigaye akora indirimbo ntizimenyekane?

 Jul 23, 2024 - 15:22

Iyo usubije amaso inyuma usanga mu muziki Nyarwanda twaragiye duhomba abahanzi benshi kandi babahanga bitewe n’uburangare bagize cyangwa se n’izindi mpamvu zigiye zitandukanye, kugera aho umuhanzi yisanga asigaye akora indirimbo ariko ntimenyekane. Ibi niko byagendekeye umuhanzi Afrique wari utangiye gufata imitima ya benshi ariko kugeza ubu biragoye ko yashyira hanze indirimbo abantu bakabimenya.

Afrique ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bagerageza umuziki, bakora indirimbo zitandukanye ariko barabuze amahirwe yo kubona aho bamenera ngo ibihangano byabo bimenyekane ku rwego rwo hejuru batangire gukorera amafaranga, ku buryo babaho batunzwe n’umuziki gusa.

Mu gihe yari arimo gushakira aho yamenera, nibwo yaje kugira amahirwe mu mpera z’umwaka wa 2021 akora indirmbo ‘Agatunda’ yahise ikundwa ku rwego nawe ubwe atatekerezaga, kugeza aho ubu bamwe bavuga ko iyi ariyo ndirimbo ye ya mbere yari akoze bitewe n’uko ari yo ya mbere bari bamumenyeho nyamara yari amaze igihe mu muziki yarabuze aho yamenera.

Mu by’ukuri byasaga nk’aho iyi ndirimbo yamukinguriye amarembo, atangira kumenyekana ku rwego abantu bahise bayimwitirira, atangira kujya agaragara mu bitaramo bikomeye, abantu batangira kugira ngo bungutse undi muhanzi ukomeye kandi w’umuhanga, dore ko ari bwo yahise akorana indirimbo n’itsinda ry’abakobwa bo muri Uganda, Katalea na Kandle, bayita ‘Nyash’, ari nayo yamufunguriye amarembo muri Uganda, ndetse icyo gihe yatangiye guhangayo amaso cyane.

Nyamara siko byagenze kuko byaje kurangira Afrique aya mahirwe yari abonye ayapfushije ubusa, aho kugira ngo akomeze ashyiremo imbaraga mu muziki we ahubwo atangira kugenda asubira inyuma ndetse atangira gutenguha abafana be na bya bitaramo yari atangiye kugaragaramo birabura.

Kugeza ubu uwavuga ko Afrique atakiri mu bahanzi Nyarwanda bahanzwe amaso cyane ntabwo yaba agiye kujya kure y’ukuri, kuko bimaze kugera ku rwego ashyira hanze indirimbo ariko ntibimenyekane ndetse n’izo akoranye n’abanyamahanga ntituzimenye.

Hashize iminsi mike Afrique asubiranyemo indirimbo ‘Omubiri’ n’umuhanzi wo muri Uganda ‘Brian Avie’ wari umaze iminsi i Kigali ari byo bimuzanye, ariko biratangaje kuba iyi ndirimbo mu minsi imaze igiye hanze abantu bayizi ari mbarwa.

Zimwe mu mpamvu zishobora kuba zaratumye Afrique atakivugwa cyane:

1. Kwirara

Nyuma y’igihe kinini yari amaze akora umuziki ariko byaranze ariko ku bw’amahirwe akabona indirimbo imufungurira amarembo, Afrique yatagiye kumva ko yamaze kugafata yumva ko nta kongera gusubira inyuma ariyo mpamvu yamaze igihe adashyira hanze indirimbo akigendera ku Gatunda gusa, nyamara akibagirwa ko izagera igihe igahararukwa.

2. Kutamenya gukora amakuru

Kimwe mu bintu Afrique atamenye ni uko indirimbo yamenyekanye (Yabaye nini) cyane kumurusha, aho yashoboraga kuba yahura n’abantu ntibamumenye nyamara indirmbo ye ari ikimenyabose.

Kimwe mu bintu umuhanzi aba agomba gukora muri iki gihe kugira ngo ahore mu matwi y’abantu ni ugokora amakuru. Gusa ibi siko Afrique yabigenje kuko yaragiye arituriza kugeza ubwo indirimbo ye itari ikigezweho mu bantu, bitewe n’uko nta kindi gikorwa cyari gihari cyari gutuma bamuvuga Afrique yatangiye kuzima gutyo.

3. Kutagaragara mu itangazamakuru

Inshuro nyinshi Afrique ashyira hanze igihangano bizagorana kumubona mu itangazamakuru yagiye kucyamamaza cyangwa se ngo abe yagira icyo atangariza abantu ku mishinga ari kubategurira muri rwa rwego rwo gutuma abantu bamenya ko agihari binyuze muri ayo makuru aba atanga.

Kugeza ubu Afrique ari gukora kuri Album ye yakozwe na Producer Phantom, umwe mu ba producer bakomeye muri Nigeria, gusa Afrique ntiyari yarigeze atangaza ko ari gutegura uyu mushinga byose byamenyekanye vuba nabwo ari itangazamakuru rimwegereye.

4. Nta ‘management’ agira

Kimwe mu bintu bijya bigora abahanzi ndetse ugasanga bamwe gukora umuziki byaze harimo kubura ‘management’.

Iyo umuhanzi afite management biramworohera mu buryo bw’ubushobozi kuko usanga hari ubufasha bamugenera, bakamufasha gushaka ibitaramo no kumwamamariza ibihangano bye.

Ariko mu gihe umuhanzi nta management afite nibwo uzasanga asubiye inyuma ndetse bikarangira umuziki awuretse burundu.