Uwase Nizra yahishuye ibintu bidasanzwe yakundiye Rusine

Uwase Nizra yahishuye ibintu bidasanzwe yakundiye Rusine

 May 14, 2024 - 12:54

Uwase Nizra uvugwa mu rukundo n’umunyarwenya ubifatanya n’itangazamakuru, Rusine Patrick, yahishuye ibintu kuri we abona bidasanzwe yabonye kuri uyu musore bigatuma amukunda, birimo urukundo rwe rudasanzwe agira, urwenya n’ibindi.

Ibi uyu mukobwa yabihishuriye abantu ku nshuro ya mbere kuva byamenyekana ko ari mu rukundo na Rusine, mu kiganiro yagiranye n’abamukurukira ku rubuga rwa Instagram, ubwo bagendaga bamubaza bimwe mu bibazo by’amatsiko bamufiteho akabasubiza nta guca ku ruhande.

Ubwo yabazwaga ku bintu yaba yarakundiye uyu musore, yavuze ko icya mbere ari urukundo rudasanzwe agira nk’uko izina rye ribivuga, rukaba ruri mu bintu byamushituye akemera kuba yakundana na we.

Yavuze ko kandi urwenya rwinshi Rusine agira, ubwitonzi bwe, ndetse no kumenya gufata umwanzuro na byo ari ibintu yamubonyeho akumva bahuza mu rukundo.

Rusine na Lyrn Uwase Nizra, batangiye kuvugwa mu rukundo muri Gashyantare, ubwo Rusine yabitangarizaga abantu ku mbuga nkoranyambaga ze yifashishije ifoto ye ari kumwe n’umukunzi we, arenzaho amagambo asize umunyu, ari yo yabaye imbarutso yo kwemeza ko bari mu munyenga w’urukundo nta kabuza.

Rusine yabanje guca amarenga ko yaba ari mu rukundo na Uwase Nizra

Uwase Nizra yavuze bimwe mu bintu yakundiye Rusine