Kurira hagati ya  saa 07:00 na 09:00 z’umugoroba byagufasha kugabanya ibiro

Kurira hagati ya saa 07:00 na 09:00 z’umugoroba byagufasha kugabanya ibiro

 May 13, 2024 - 11:22

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya mu gihe umuntu yarize mu gihe gikwiye, kandi akarira kugeza yumva atuje, bishobora kumufasha kugabanya ibiro n’umubyibuho ukabije.

Abantu benshi usanga bazi ko uburyo bwo kugabanya ibiro ari igihe uri guca mu bibazo bikagutera imihangayiko, kujya mu myitozo ngororamubiri ndetse no kwirinda ibiribwa bwiganjemo amavuta gusa, nyamara abahanga bavuga ko no kurira bifasha umuntu gutakaza ibiro mu gihe yabikoze neza kandi mu gihe gikwiriye.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Calfonia, bwagaragaje ko iyo bibaye ngombwa ko umuntu arira hagati ya saa 07:00 na saa 09:00 z’umugoroba, bishobora kumubera uburyo bwiza kandi butagoye bwo gutakaza ibiro.

Abashakashatsi bagaragaje ko burya amarira ashingiye kumarangamutima bitewe n’ikintu ubonye kikagukora ku mutima cyangwa kikakubabaza, agufasha kumva utuje muri wowe, nyamara mu gihe utarize kandi byari bikewe bishobora kukuzanira ibindi bibazo nko kurwara agahinda gakabije.

Ibi byagiye kwemezwa hashingiwe ku kuba ubusanzwe kurira bigabanyiriza umuntu stress. Iyo dufite stress, imibiri yacu ivubura umusemburo witwa ‘Cortisol’, ukongerera umuntu ubushake bwo kurya ibinyamasukari byinshi ndetse n’ibiryo bifite amavuta menshi, ibi ari byo bishobora gutuma ibinure byiyongera mu nda.

Mu gihe ufite stress, ukabasha kurira, aha niho bigufasha gusohora wa musemburo mu mubiri wawe, ndetse aha niho nyuma yo gusohora ya marira bizagufasha kumva utuje kandi umeze neza.

Gusa abashakashatsi bavuga ko umuntu atagomba gutegereza ayo masaha ngo abe ariho arira, ahubwo igihe cyose wumva ukeneye kurira, ugomba kurira wivuye inyuma kuko bigira n’undi  mumaro mu buzima bwacu nko gusinzira neza, kugabanya imisemburo nka ‘Endorphins’ ituma duhora twumva turi mu bihe bibi n’ibindi.