Interineti ikomeje kuba ingumi muri Afurika y'Iburasirazuba

Interineti ikomeje kuba ingumi muri Afurika y'Iburasirazuba

 May 13, 2024 - 10:12

Ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba birimo n'u Rwanda muri iyi minsi bifite ikibazo cyo kugenda gake kwa interiniti. Ni iki cyabaye ku miyoboro ya Interiniti muri aka Karere?

Abatuye muri aka Karere mu bihugu bya Tanzania, u Rwanda, Kenya, Uganda n'u Burundi bakomeje kwibaza icyabaye kugira ngo interiniti igende gake ku kigero bidasanzweho, mu gihe amasosiyeti atanga izi serivise nayo ari kwisegura ku bakiriya bayo.

Guhera mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, MTN Rwanda iri gutambutsa ubutumwa ku rukuta rwabo rwa X, bavuga ko ikibazo cya interiniti kiri muri Afurika y'Iburasirazuba yose, bityo ko abakiriya babo bakihangana kuko ababishinzwe bari kubikurikirana.

Kompanyi zindi zitumanaho muri aka Karere nazo zikomeje gutambutsa ubutumwa nk'ubu bwa MTN Rwanda, ariko mu by'ukuri ntibavuga neza icyabaye ngo Interineti igende gake.

Ben Roberts wo mu kigo Liquid Intelligent akaba n'inzobere mu mikorere ya Interineti, yabwiye BBC ko iki kibazo kiri guterwa n'urutsinga ruca munsi y'injanja rukanyura muri Afurika y'Epfo rugahuza aka Karere n'ibindi bice by'Isi rwacikiye mu mugi wa Durban ho muri Afurika y'Epfo.

Ntabwo ari ubwa mbere muri Afurika bahuye n'ikibazo cya Interineti, dore ko muri Werurwe 2024 nabwo Ibihugu birimo Afurika y'Epfo, Nigeria, Ivory Coast, Liberia, Benin, Ghana na Burkina Faso nabo bahuye ni iki kibazo aho nabwo byemezwa byari byakomotse kuri iriya migozi.