Kwibuka 29:  Ibibujijwe muri iki Cyumweru

Kwibuka 29: Ibibujijwe muri iki Cyumweru

 Apr 7, 2023 - 01:42

Ku va ku wa 07- 13 Mata 2023, Abanyarwanda n'Isi bari mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata yo mu 1994.

Uyu munsi, u Rwanda n'Isi yose turibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hatangiye kandi icyumweru cy'icyunamo ku rwego rw'Igihugu ku va none ku wa 7-13 Mata 2023.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni " Ukwibuka twiyubaka."

Dore ibikorwa bibujijwe muri iki cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994:

1. Ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu;

2.Ubukwe n’imihango ijyanye nabwo ;

3.Amarushanwa uretse siporo zikorwa n’abantu ku giti cyabo;

https://thechoicelive.com/amabwiriza-azakurikizwa-mu-gikorwa-cyo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-mwaka-1994

4. Umuziki utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho batunganyiriza imisatsi (salon de coiffure), aho batunganyiriza umuziki (studio) n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nk’aho abantu bategera imodoka, n’ahandi;

5. Imikino y’amahirwe ;

6. Kwerekana imipira ;

7.Ibitaramo mu tubyiniro, utubari, iby’urwenya, iby’indirimbo, iby’imbyino, sinema, n’ikinamico ritajyanye no Kwibuka.