Gute Bushali na B Threy ari bo bisanze mu iserukiramuco rikomeye mu Bufaransa? Ninde wabibagiriyemo?

Gute Bushali na B Threy ari bo bisanze mu iserukiramuco rikomeye mu Bufaransa? Ninde wabibagiriyemo?

 May 12, 2024 - 17:44

Abaraperi Bushali na B Threy ni bamwe mu bagize amahirwe yo kwitabira iserukiramuco rikomeye mu gihugu cy’ubufaransa bagiye kumurika injyana ya Kinyatrap, gusa abantu bakomeje kwibaza uko bagezeyo nyamara ibi byose hari umuntu ubyihishe inyuma batamenye.

 Kugira ngo Bushali na B Threy batumirwe muri iri serukiramuco, umuntu wa mbere wabigizemo uruhare ni uwitwa ‘Munyaneza Dorotheé'.

Munyaneza Dorotheé ni muntu ki?

Munyaneza ni umunyarwandakazi ariko ufite ubwenegihugu bw’ubwongereza, akaba ari umubyinnyi, umukinnyi wa filime, uyu akaba yaramenyekanye cyane ku rwego mpuzamahaga mu mwaka wa 2004, ubwo yakinaga filime zagendaga zigaruka cyane ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Zimwe muri filime yakinnyemo akamenyekana cyane, harimo iyitwa Samedi détente n’indi yitwa Unwanted. Uyu akaba ari we wagize uruhare kugira ngo Bushali ndetse na B Threy bisange muri iri serukiramuco.

Theatre Shao ikaba yaragiranye amasezerano na Munyaneza Dorothee ko bagomba gukorana iserukiramuco ariko we yagombaga kwibanda ku Rwanda cyane kurusha ahandi, Gusa ntibyashoboka ko umuntu yakwikorana mu iserukiramuco ari wenyine uhagarariye u Rwanda, ari byo byamutumye asabwa gutanga abahanzi yumva ashaka bashobora gufatanya muri iryo serukiramuco rizamara iminsi itatu.

Hari company yitwa Pan Africa Music isanzwe ifata umuhanzi umwe mu gihugu runaka ku Isi, ikamwitaho, ikamufasha mu buryo bwose akagera kure. Iyi company yigeze kuza mu Rwanda bashaka abahanzi bakorana. Babifashijwemo n’imiryango itandukanye y’abanyamakuru mpuzamahanga bakoreraga mu Rwanda, baje kubaha igitekerezo cy’umuhanzi mwiza bakwegera bakamukoraho icyegeranyo ku rugendo rwe rwa muzika kugira bazifashishe icyo cyegeranyo bamumenyakanisha ku rwego rw’isi.

Babanje gufata uwo bita ‘Kaya’ ndetse na ‘Micheal Makembe’ batangira gushaka uko babakoraho icyegeranyo, bakazayimenyekanisha mu bice bitandukanye by’isi. Baje gushaka umuntu utangira gufata amashusho yabo yagombaga kujya muri icyo cyegeranyo, ariko ubwo bari bageze kure ibikorwa byo gufata amashusho hatangiye kubaho kumvikana, bitewe n’uko Makembe na Kaya batangiye kujya babura bya hato na hato.

Bushali na B Threy bisanzemo bate?

Nyuma y’uko uwafataga amashusho abonye ko guhuza byananiranye, yafashe ikemezo cyo guhagarika gukorana na bo ahita atekereza kuba yakorana na Kinyatrap, kugira ngo na yo bayitere inkunga izamuke. Icyo gihe batangiye kureba abahanzi baba bafite izina rikomeye muri Kinyatrap, basanga ari Bushali na B- Threy ari bo bafite amazina akomeye.

Baje kwicara biga kuri iyi njyana ya Kinyatrap, baza gusanga bagomba gufata ino njyana ya Trap, isanzwe ari iyo hanze, ariko ikazagenda iri mu kinyarwanda ariyo yitwa Kinyatrap (Trap yo mu kinyarwanda).

Bushali na B Threy nibo batoranyijwe

Nyuma yo kwemeza uyu mushinga, batangiye gufata amashusho ya Bushali na B-Threy ariko haza kuvuka ikibazo, ubwo bari bagiye kwereka Bushali ndetse na  B-Threy amashusho bamaze gufata ngo barebe niba ntacyapfuyemo. Gusa ubwo hafatwaga aya mashusho, yaba Bushali ndetse na B-Threy buri wese yari azi ko bamufashe amashusho ukwe, ntabwo bari bazi ko amashusho yabo bombi yari yahurijwe hamwe.

Bushali amaze kubibona yaje kwanga ko amashusho ye yahuzwa n’aya B-Threy. Icyo gihe Bushali yavuze ko ari we muntu wazanye injyana Kinyatrap mu Rwanda, ko nta mpamvu yo kumuhuriza mu cyegeranyo kimwe na B-Threy. Ku rundi ruhande B-Threy na we akavuga ko akora iyi njyana kandi akunzwe, rero nta mpamvu yo gukurwa mu mashusho. Uku kutumvikana byatumye uwari uyoboye uyu mushinga amenyesha abamukuriye ko habayeho kutumvikana hagati y’abahanzi bombi badashaka guhurira mu mashusho amwe.

Ibukuru baje kubwira kubwira uwari uyoboye uyu mushinga ko yareba umuhanzi utamugoye, ibyatumye babwira Bushali ko niba adashaka gukorana na B-Threy, ubwo bo barahitamo gukorana na B-Threy, Bushali avemo ntacyo.

Icyo gihe yaba Bushali ndetse na B-Threy baje kugisha inama, nyuma biza kurangira Bushali yemeye gukorana na B-Threy, birangira bemejwe nk’abahanzi nyarwanda bazahagararira injyana ya Kinyatrap muri iri serukiramuco rizamara iminsi itatu ariko byose bigizwemo uruhare na Munyaneza Dorothee.

Iri serukiramuco rikaba rizabera mu mujyi wa Lille mu Bufaransa kuva tariki 24 Gicurasi 2024.